Isuzuma “PISA” ryitezweho byinshi mu kunoza ireme ry’uburezi ry’u Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Werurwe 2025,nibwo hatangirijwe ku rwego rw’igihugu igikorwa cyo kumenyekanisha ndetse no kwitegura isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri PISA ( Programme for International Student Assessment) ryiganjemo ibihugu by’Amerika n’Uburayi, kikaba cyatangirijwe mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro ku ishuri rya EFOTEC/ESI KANOMBE. Iri suzuma rikaba rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere aho rizakorwa guhera tariki 28 Mata 2025. Iri suzuma ryitabirwa n’ibihugu 91 byo hirya no hino ku isi n’u Rwanda rurimo, ryitabirwa n’abana bafite imyaka 15 kugeza ku bafite…

SOMA INKURU

Ese amadini yibona muri gahunda yo kurwanya inda ziterwa abangavu?

Mu Rwanda imibare y’abangavu basambanywa bikabaviramo gutwara inda, ikomeje kurushaho kwiyongera n’ubwo inzego za Leta ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta hamwe n’amadini n’amatorere biyemeje gushyira hamwe mu kuzikumira, haracyavugwa amadini atabyibonamo. Nubwo iki kibazo cyahagurukiwe hari abayobora amadini n’amatorero bakigenda biguru ntege mu gutanga inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nk’imwe mu zakoreshwa mu kwirinda inda ziterwa abangavu. Bamwe mu bahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda bavuga ko kwigisha ingingo y’imyororokere mu nsengero bose batabyumva kimwe ariko ngo bashyizeho uburyo ikiciro cy’urubyiruko cyabyigishwa. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee avuga ko u…

SOMA INKURU

Gisagara: Abahinzi b’umuceri bararirira mu myotsi

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere y’ubukungu, Habineza Jean Paul, yatangaje ko imvura yaguye cyo kuwa 15 Werurwe 2025, yangije umuceri kuri hegitari zisaga 100. Ati “Umwuzure wibasiye igishanga cya Ngiryi muri Musha, ariko si ho gusa kuko no mu murenge wa Kibilizi muri Duwani naho hageze umwuzure mu gishanga.” Yakomeje agira ati “aho muri Ngiryi hangiritse hegitari zisaga 80, mu gihe kuri Duwani hangiritse hegitari ziri hafi ya 20.” Habineza yavuze ko ibyangijwe n’imvura bitari byagafatiwe ubwishingizi bw’ibihingwa, kuko bari babanje gukusanyiriza amafaranga hamwe bitegura kujya kubusaba mu…

SOMA INKURU

NESA igiye Gutangiza Ubukangurambaga bujyanye na PISA 2025

Kuva kuri uyu wa mbere tariki 17 Werurwe kugeza ku wa 6 Mata 2025,    Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) iratangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bujyanye n’isuzuma mpuzampahanga rya PISA 2025. Umuhango wo gutangiza ubu bukangurambaga ukaba ubera ku kigo cya ES KANOMBE/EFOTEC guhera saa munani z’amanywa. Ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abarebwa n’uburezi bose, barimo abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri, ibijyanye n’isuzuma mpuzamahanga rizakorwa mu Rwanda kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025. Hazibandwa cyane ku kumenyekanisha PISA, akamaro kayo mu gutanga…

SOMA INKURU

Pape François : une première photo publiée depuis son hospitalisation

Le Vatican a publié une première photo du pape depuis son hospitalisation, il y a plus d’un mois, pour une double pneumonie. Dans la légende, François a adressé un message de remerciements aux fidèles dans lequel il se dit “affaibli” et “confronté à une épreuve”. La première apparition en image, dimanche 16 mars, du Pape François dans la Chapelle de l’hôpital dans lequel il est hospitalisé. Une photo prise de trois quarts dos montre le souverain pontife de 88 ans dans un fauteuil roulant, vêtu d’une chasuble blanche et d’une…

SOMA INKURU