Rwandair yemeje ko yashyize mu bikorwa icyemezo cya RDC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, nibwo Leta ya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaciye indege ziva mu Rwanda mu kirere no ku butaka bwayo, isobanura ko ari ingamba z’umutekano, nyuma y’amasaha make RwandAir yavuze ko yatangiye kubahiriza icyo cyemezo. Urwego rwa RDC rushinzwe indege za gisivili rwavuze ko indege za gisivili cyangwa za Leta zanditse mu Rwanda cyangwa se ahandi ariko zikorera mu Rwanda, zaciwe mu kirere no ku butaka bwa RDC kubera umutekano muke watewe n’intambara Mu itangazo RwandAir yashyize hanze, yavuze…

SOMA INKURU

Rwanda: Umubare w’abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure ari 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano. Mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari bafite munsi y’imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe, biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku…

SOMA INKURU

Imyambarire ya Justin Bieber yateye benshi kwibaza ku buzima bwe bwo mu mutwe

Umuhanzi Justin Bieber yagaragaye mu ruhame yambaye imyambaro yo kogana, bituma bamwe bongera kwibaza ku buzima bwe bwo mu mutwe, nyuma y’iminsi mike bihwihwiswa ko yaba yaratandukanye n’umugore we Hailey Baldwin. Uyu muhanzi yagaragaye mu Mujyi wa New York ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 8 Gashyantare 2025, yambaye imyambaro yo kogana. Byabaye mbere y’uko umugore we Hailey agaragaye asangira na Kendall Jenner ahitwa Big Apple yasize umugabo we. Ibi byatumye hibazwa ku mubano w’aba bombi umaze igihe ukemangwa na benshi bakurikirana imyidagaduro. Amasaha ya mbere y’uko Justin Bieber agaragara…

SOMA INKURU