Umukobwa wakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky yabatijwe mu mazi menshi. Jacky akaba yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025. Mu magambo ye yavuze ko abohotse kandi akaba yishimiye kwinjira mu itorero, ashimangira ko yahoranye mu mutima we Imana. Ati: “Muri njyewe ndabohotse. Twahuye na byinshi na n’ubu ndacyabinyuramo ariko ndishimye cyane kuba mfite itorero nk’iri.…
SOMA INKURU