RDC-Goma: Hafashwe abagera kuri 15 harimo abashinjwa gukorana na M23


Mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo herekanwe itsinda ry’abantu 15 batawe muri yombi kuwa gatandatu tariki 24 Kanama 2024 mu gikorwa cya buri cyumweru kiswe “Safisha Mji wa Goma” (Sukura umujyi wa Goma). Iki gikorwa cyakozwe rwihishwa kugira ngo abategetsi ba RDC bita abacengezi batabimenya. 

Umuyobozi w’umujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru), Superintendent Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko muri abo bafashwe harimo abantu 8 bakurikiranweho gushaka abantu bajya mu mutwe w’inyeshyamba za M23 ko ndetse itsinda ryabo ngo ryavumbuwe kandi rinafatwa n’inzego z’ubutasi zo mu karere ka 34 ka gisirikare muri Kivu ya Ruguru.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru yanditse ko mu bafashwe harimo umusirikare wo muri brigade ya 11, Abanyarwanda bari mu gihugu mu buryo butemewe, abacuruza ibiyobyabwenge n’urubyiruko bafatiwe mu duce dutandukanye twa Goma, no muri Teritwari ya Nyiragongo.

Superintendent Faustin Kapend Kamand avuga ko aba bantu bafashwe bakomoka mu karere k’umwanzi kandi bari batangiye gushakira umutwe wa M23 abarwanyi rwihishwa. Umusirikare wa brigade ya 11 we akurikiranyweho gukwirakwiza amasasu mu gihe cyintambara.

Kamand yemeje ko muri Teritwari ya Nyiragongo ariho amabandi yose ajya gukorera mu mujyi yihisha, Ari naho bategurira ubujura, n’ibindi byaha.

“Urubyiruko, bamwe bo muri Nyiragongo abandi bo mu gace ka Majengo, Kasika na Katoy, bemeje ko ari bo bambuye intwaro umupolisi, igihe yari kuri bariyeri yo mu muhanda, hashize icyumweru”, ibi byatangajwe n’uyu muyobozi wongeyeho ko ubutasi bw’akarere ka 34 ka gisirikare bwamaze kwimurira abandi bagizi ba nabi i Kinshasa.

 

 

 

 

SOURCE: Radio Okapi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.