Nyuma yo kurangiza ibihano bya FERWAFA Héritier Luvumbu yasubiye mu ikipe yigeze gukinira


Umunyekongo Héritier Nzinga Luvumbu warangije ibihano yari yarafatiwe na Ferwafa kubera kuvanga umupira na politiki, yasinyiye ikipe ya Vita Club mu buryo bwemewe n’amategeko akaba ari ku nshuro ya Kabiri agiye gukina muri AS Vita Club.

Uyu mukinnyi wahoze muri Rayon Sports ari kumwe na Sylla Aboubacar ukomoka muri Côte d’Ivoire na Mohamed Lamine Ouatarra bakuye muri JS Kabyle yo muri Algeria, berekanywe n’iyi kipe yo muri Congo Kinshasa nk’abakinnyi bayo mu myaka ibiri iri imbere.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Umunye-Congo Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports binyuze mu bwumvikane bw’impande zombi.

Ni nyuma kandi yo kuba uyu mukinnyi yari yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, mu gihe cy’amezi atandatu kubera ibimenyetso bya Politiki yagaragaje muri shampiyona.

Nyuma yo kugera iwabo, ubuyobozi bwa V.Club, bwahise bumuha ikaze ndetse bwemeza ko niyifuza gukinira iyi kipe, imiryango ifunguye kuri we.

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.