Umubyeyi wa Ish Kevine ntakozwa ibyamuvuzweho


Mu minsi yashize nibwo RIB yari yatangaje ko umuhanzi Ish Kevin ari umwe mu basangira n’itsinda ry’abasore bashinjwaga kwiba hirya no hino mu mujyi wa Kigali, ariko ibi umubyeyi w’uyu muhanzi ntabikozwa.

Umubyeyi wa Ish Kevin, uzwi ku izina rya Semana atangaza ko ibyo RIB yatangaje habayemo kwibeshya.

Ati: “Ibyo numvise byo bisa n’aho ntacyo byantwaye cyane ko nabonaga bisa n’aho bibeshye, ikibazo yagize abana baramusuye barasangira, umwana ntabwo yari azi ibyo bari bavuye gukora, bashobora kuba bari kwishima bavuye mu makosa, kiriya ntabwo nakimubazeho rwose nasanze atari ikosa namuhanira, sinamubwira ngo ntazongere kwakira inshuti.”

Ku rundi ruhande, Semana yasabye Ish Kevin kujya aganira n’inshuti ze akazimenya, icyakora ahamya ko atamucaho inshuti.

Ubwo yari abajijwe uko yakiriye umunsi Ish Kevin yinjiraga mu muziki akora injyana ya Trap, ahamya ko yabanje kugira impungenge ariko akurikiye neza asanga nta kibi kirimo.

Ati “Njye numvaga injyana ya Rap kuko bitajyanye n’ibintu byacu bya kera, agatima kakambwira kati ’umwana buriya ntiyaba yayobye?’ Ariko kuko nanjye nkurikira njya ku mbuga nkoranyambaga, nasanze ibya Trap ari ibintu bizwi cyane, mbona abantu barabyumva, mu by’ukuri nasanze nta kibazo ni ibintu byiza cyane.”

Uyu mubyeyi yavuze ko ubwo umwana we yinjiraga mu muziki bitigeze bimutera impungenge, ati “Bitewe n’uko nanjye ubwo ninjiraga muri Rally abenshi bavugaga ko nagiye guta amafaranga, ndabizi neza ko ntabwira umwana ibyo, ahubwo muba hafi.”

Ku rundi ruhande, uyu mubyeyi ahamya ko umunsi Ish Kevin yakoze igitaramo ‘Trapish concert’ ari bwo yari abonye ko umuziki w’umuhungu we umuteye ishema cyane ko yari umwe mu bari bakoraniye kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Ikindi cyamuteye ishema ni umunsi yabonye Ish Kevin yifotozanyije n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame.

Semana Genese wahishuye ko yakanyujijeho no muri karate aho yakuye umukandara w’umukara, amaze imyaka 14 akina umukino wo gusiganwa mu modoka yatangiye mu 2010 nyuma y’uko yari amaze ikindi gihe kinini akina uwo gutwara moto.

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.