Burera-Cyanika: Ababyeyi bavutsa abana amahirwe yo gukingirwa begerejwe serivise


Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi cyatangirijwe mu murenge wa Nemba, cyakomereje mu mirenge inyuranye harimo n’uwa Cyanika, mu karere ka Burera, aho kuri iyi nshuro habayeho igikorwa cyo gukemura ikibazo cy’abana bacikanywe na gahunda yo gukingirwa kubera impamvu zinyuranye z’ababyeyi.

Mu gihe kingana n’icyumweru Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyashyizeho cyahiriwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, mu murenge wa Cyanika uvugwamo kugaragaramo ababyeyi batubahiza ahunda yo gukingiza abana, hashyizweho site z’ikingira muri buri kagali ndetse n’iziri ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Nyuma yo kwima umwana amahirwe yo gukingirwa, arakebura bagenzi be

Umwe mu babyeyi witabiriye iyi gahunda y’ikingira yegerejwe abaturage, ni Dukuzumuremyi Claudine wo mu kagali ka Kamanyana, umurenge wa Cyanika atangaza ko umwana we yacikanwe n’urukingo rw’amezi 9, akaba yahoraga ubwoba ko igihe cyose yarwara iseru ariko, kuba yegerejwe gahunda y’ikingira bimurindiye umwana ndetse nawe yumva yatuje.

Ati: “Ndagira inama ababyeyi bagenzi banjye gukingiza abana babo inkingo zose uko zagenwe, barinde abana babo kurwara indwara zikingirwa, dore kotwahawe amahirwe menshi yo kwegerezwa serivisi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kandi ku buntu.”

Dukuzumuremyi akomeza akebura ababyeyi bagenzi be ko gukingiza umwana kuko ari uburinzi bukomeye bw’ubuzima hamwe no kubaha indyo yuzuye ku batangiye gufata imfashabere, kubaha ibinini by’inzoka byose bigaherekezwa n’isuku byose bigamije kurinda umwana igwingira.

Abana bacikanwa n’inkingo barahari

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Ngendahayo Venat atangaza ko guturira umupaka ari imwe mu mpamvu ituma hari abana bacikanwa na gahunda y’inkingo.

Ati: “Hari abana usanga baracikanwe na gahunda y’inkingo kubera impamvu zitandukanye harimo kuba duturiye umupaka aho bamwe bajya gushakayo icyo bakora ntibatabire gukingiza, ariko ubu muri iki cyumweru cyose twamanutse kugira ngo serivise bajya gushaka ku kigo nderabuzima ku rwego rw’umurenge bazibonere ku kagali.”

Uyu muyobozi atangaza ko mu rwego rwo guafasha abana bacikanywe no gukingirwa, mu murenge shyizweho site 9, site 3 zegerejwe umupaka hagamijwe kwegereza abaturage serivisi zo kwita ku buzima bw’umwana harimo gutanga inkingo, gupimisha abana, kubaha ibinini by’inzoka ibi byose bikagira uruhare mu mikurire yabo myiza barindwa igwingira.

Iby’abana bacikanwa n’inkingo mu murenge wa Cyanika binemezwa n’umuyobora w’ikigo nderabuzima cya Cyanika, Imanishimwe Denyse atangaza ko impamvu zikunze gutuma hari ababyeyi batitabira gukingiza harimo ababyara abana batarageza ku myaka y’ubukure bigatuma batubahiriza inshingano z’umubyeyi, kwimuka kwa hato na hato aho bamwe bajya gushaka imibereho muri Uganda, abimuka bakava mu murenge bakajya mu wundi bikagora abajyanama b’ubuzima kubakurikirana, amakimbirane mu yo muryango atuma abagore bamwe bahukana bafite abana bigatuma batiitabira gukingiza abana babo hamwe n’imyumvire.

Imanishimwe Denyse ati:”Ndasaba ababyeyi bose kwitabira serivisi z’ikingira kuko ari ingenzi cyane mu kubakira abana babo ubudahangarwa, imwe mu nkingi irinda abana kugwingira.”

 

 

 

 

 

INKURU YA IHIRWE Jean Christian


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.