Ikipe ya Rayon Sports yibitseho umukinnyi mushya

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Burundi 2023-2024 ,Niyonizeye Fred w’imyaka 22 wakiniraga ikipe ya Vital’o yatwaye shampiyona. Amakuru dukesha Kigali Today,aravuga ko Fred Niyonizeye ukina hagati mu kibuga yugarira cyangwa asatira ari mu muryango winjira mu ikipe ya Rayon Sports ndetse bamaze kumvikana ibishoboka byose, bikaba bivugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri aho yahawe Miliyoni 17 Frw, akaba azajya ahembwa ibihumbi 900 Frw by’umushahara ku kwezi. Bumvikanye ko Rayon Sports nta mafaranga yari ifite azishyurwa nyuma gusa ngo nta masezerano yari yasinywa. Abamuhagarariye ndetse…

SOMA INKURU

RIB yaburiye abahanzi bo mu Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 6 Kamena 2024 mu gikorwa cyo gusubiza telefone abantu bazibwe ndetse hanerekanwa abasore batanu bashinjwa kuziba,Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yaburiye abahanzi bakora ibihangano byuzuyemo ibitutsi. Ati “Hari abahanga ibishegu, bogeza ibikorwa by’ubwomanzi n’ubusambanyi, ubu haje n’abatuka abantu bagatuka ababyeyi. Turagira inama abahanzi yo guhanga ibihangano bitabahanganisha n’amategeko kuko guhanga igihangano kiguhanganisha n’amategeko ari inzira yo kuzima, ibihangano nk’ibi bituma utamara igihe, ni byiza guhanga igihangano gituma abantu bahora bakumva bakajya bahora bakwibuka.” Ibi Dr. Murangira yabigarutseho mu gihe muri…

SOMA INKURU

Nyamasheke: Aracyekwaho gukorera icyaha cy’iyicarubozo umugore we

Tariki ya 1 Kamena 2024, ni bwo bivugwa ko Munyandekwe utuye mu mudugudu wa Kanombe, akagari ka Kagarama, mu murenge wa Mahembe yafashe umugore we amubohesha imigozi ya pulasitiki amaguru n’amaboko, amufungirana mu cyumba n’idirishya ryacyo arifungisha imisumari ku buryo ridashobora gufungurwa. Aya makuru yagiye hanze ubwo umuturanyi w’uru rugo yabazaga umwe mu bana babo aho nyina yagiye akamusubiza ko papa wabo yamuboshye akamufungirana mu cyumba kimwe mu nzu yabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko Munyandekwe Elisha w’imyaka 47 yatawe muri yombi tariki 5 Kamena…

SOMA INKURU

Maroc: Inzoga yivuganye abarenga 8 mu gihe abasaga ijana bari mu bitaro

Ni ibyago bibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, kuko ku itariki 30 abayobozi b’ahitwa i Meknès bari batangaje itabwa muri yombi ry’abagabo babiri bakekwaho kuba barakoze kandi bagacuruza inzoga y’inkorano ihumanye bigateza urupfu rw’abandi bantu barindwi. Intandaro y’ibyo byago nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’aho muri Maroc cya H24, yaturutse ku nzoga ikorwa ari uruvange rwa ‘alcool classique’ n’ibyitwa ‘méthanol’ ndetse na ‘alcool chimique’ bakura muri gaz isanzwe cyangwa se mu makara, ibyo bikaba bigira ingaruka zikomeye ku buzima. Abagurisha izo nzoga z’inkorano zateje ibibazo, ngo bazigurisha ku…

SOMA INKURU

Rwandan MPs ask DR Congo to disarm FDLR, address historical grievances

The presence in eastern DR Congo of the FDLR, a UN-sanctioned group linked to the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda, unresolved historical grievances and blaming Rwanda for the M23 rebellion have led to diplomatic rift between the two countries, according to the Rwandan Parliament. This was said on Wednesday, June 5, as an ad hoc house committee set up to investigate the role of colonial legacy in conflicts in the Great Lakes Region and its impact on DR Congo-Rwanda tensions presented its findings to a Plenary Session. According…

SOMA INKURU

Burera-Cyanika: Ababyeyi bavutsa abana amahirwe yo gukingirwa begerejwe serivise

Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi cyatangirijwe mu murenge wa Nemba, cyakomereje mu mirenge inyuranye harimo n’uwa Cyanika, mu karere ka Burera, aho kuri iyi nshuro habayeho igikorwa cyo gukemura ikibazo cy’abana bacikanywe na gahunda yo gukingirwa kubera impamvu zinyuranye z’ababyeyi. Mu gihe kingana n’icyumweru Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyashyizeho cyahiriwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, mu murenge wa Cyanika uvugwamo kugaragaramo ababyeyi batubahiza ahunda yo gukingiza abana, hashyizweho site z’ikingira muri buri kagali ndetse n’iziri ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Nyuma yo kwima umwana amahirwe yo gukingirwa, arakebura bagenzi be Umwe…

SOMA INKURU

Icyo urubyiruko rusabwa mu gihe cy’amatora na nyuma yayo

Urubyiruko rwasabwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora “NEC” kuzitabira amatora ku gihe, kugira ngo amasaha yo gutora asozwe nta bantu bakiri ku mirongo, bityo byorohereze ababarura amajwi gutangira akazi kabo. Urubyiruko kandi rusabwa kuzitwara neza nyuma y’amatora, kuko mu myaka yashize mu mateka y’igihugu urubyiruko rwakoreshejwe mu bikorwa bibi bishobora guteza umutekano muke mu baturage. Ku kijyanye n’imbogamizi urubyiruko ruhura nazo, zo kuba hari abantu batisanga muri sisiteme, cyangwa indangamuntu itagaragara muri iryo koranabunga, NEC isobavuga ko abafashe indangamuntu ku nshuro ya kabiri bamaze guhuzwa n’aho bazatorera, naho abanyeshuri bazaba bakiri…

SOMA INKURU