Mu mateka ya Mexique umugore yakoze agashya


Madamu Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 y’amavuko wo mu ishyaka Morena party yarushije amajwi bagenzi be bose bari bahanganye kuva amajwi yatangira kubarwa, kugeza ubwo yatangazwaga ko ari we watsinze amatora yo kuba Perezida wa Mexico ku majwi 57,8%.

Abagore Claudia Sheinbaum na Xóchitl Gálvez bari bahanganye batsinze umugabo umwe rukumbi wari muri aya matora ari we Jorge Álvarez Máynez.

Madamu Xochitl Galvez wabaye uwa kabiri yagize amajwi 29.1%.

Uretse kuba uyu mugore ariwe wa mbere ugiye kuyobora Mexico,ni nawe muntu wa mbere ufite igisekuru cy’Abayahudi uyoboye iki gihugu.

Madamu Sheinbaum n’umunya Siyansi ukomeye ndetse yibukwa cyane nk’umwe mu bakoze raporo ikomeye ku ihinduka ry’ikirere igatsindira igihembo cya Nobel mu mwaka wa 2007.

Yitezweho kuzana impinduka mu kurengera ibidukikije ndetse no kwimakaza uburenganzira bwa muntu.

Amajwi yatangajwe ni iy’agateganyo ariko amajwi ya burundu azatangazwa kuwa 08 Kamena.

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI ANGE 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.