M23 yatanze gasopo ku ngaho za MONUSCO


Radio Okapi itangaza ko impande zombi guhera kuwa gatandatu kugeza ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena  M23 yari ihanganye bikomeye na FARDC  ishaka kwigarurira Kanyamahoro ariko FARDC ibifashijwemo na brigade itabara aho rukomeye ya MONUSCO M23 ntibyayishobokera.

Ibi byatumye umutwe wa M23 uha gasopo Monusco kubera gufasha ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC , mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa m23 Lawrence Kanyuka bavuze ko Monusco nikomeza guha ubufasha iri huriro bizabahatira gufata ibindi byemezo.

Hashize igihe kinini ingabo za FARDC ndetse na MONUSCO bikorana bwihishwa mu guhangana n’umutwe wa M23 mu kubatiza indege za drones z’ubutasi mu gutata aho M23 iherereye kandi MONUSCO igatiza ibirindiro byayo FARDC biri kanyabayonga ndetse n’ahandi.

Umutwe wa M23 ukaba uvuga ko uzakomeza kwirwanaho no kurwana kubaturage babasivile mu gihe cyose bazakomeza kugabwaho ibitero na FARDC nabambari bayo.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.