Burera: Nubwo igwingira ku bana ryagabanutse, ubuyobozi butangaza ko intandaro yaryo yahashinze imizi


Burera ni kamwe mu turere 5 twagaragayemo umubare uri hejuru w’abana bahuye n’ikibazo cy’igwingira nyuma y’ubushakashatsi bushingiye ku mibereho myiza y’abaturage “DHC” bwakozwe muri 2020, bwagaragaje ko ingwingira  riri ku kigereranyo cya 41,6%, ariko nyuma ya gahunda zinyuranye zo kurirwanya, igwingira rikaba rigeze ku kigereranyo cya 30,4%. Nubwo umubare wagabanutse ubuyobozi butangaza imbogamizi aka karere kihariye mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 3 Kamena 2024, ubwo hizihizwaga ku rwego rw’igihugu gahunda ngarukamwaka  y’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, insanganyamatsiko ikaba igira iti: “HEHE N’IGWINGIRA: Twite ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana, imirire n’isuku, dukingize abana inkingo zose.”

Iyi gahunda yatangirijwe mu karere ka Burera, mu murenge wa Nemba, aho abaturage banyuranye batangaje uruhare rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” mu kubafasha guhangana n’igwingira mu bana babo, nubwo ubuyobozi bwo bushyira mu majwi ibiyobyabwenge nk’intandaro y’igwingira ry’abana muri aka karere.

Ubuhamya bw’ababashije kurwanya imirire mibi n’igwingira…

Ku bwitabire buri hejuru muri iyi gahunda, abaturage banyuranye intero yari imwe bamwe bati: “Twishimiye gahunda ya leta yo kutwegereza porogaramu yo gukingiraa abana bari munsi y’imyaka 5 ndetse no kubaha inyunganizi mu mirire zibafasha kurwanya imirire mibi”.

Mukamana Belancilla umwe mu baturage b’akarere ka Burera, witabiriye umunsi ngarukamwaka wa gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi atangaza ko yahoraga ku kigo nderabuzim arwaje indwara z’imirire mibi ariko nyuma yo guhugurwa n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abashinzwe imirire ku kigo nderabuzima, ubu afite abana b’intangarugero mu mudugudu.

Ati: “Twishimira amahugurwa Twahawe ku buryo bwo gutegura indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara ariko twamenye ko byose bikoranye isuku aribwo bigirira umwana akamaro bikamurinda indwara z’imirire mibi n’igwingira.”

Habiyakare nawe witabiriye uyu munsi ngarukamwaka, atangaza ko kuba atakirwaza bwaki mu muryango we ndetse n’abana be bakaba basigaye bafite igikuriro cyiza nk’icy’abandi bana byose abikesha ubuyobozi budahwema kubitaho.

Ati: “ Twishimira ubuyobozi bwiza budahwema kutwitaho kandi ingamba n’inama batugiriye zo kubaka imibereho myiza mu muryango wacu tugiye kuzikurikiza ari nako dukomeza kuzishyira mu bikorwa kugira ngo dufashanye mu guhashya igwingira burundu.”

Ibiyobyabwenge mu baturage imwe mu mpamvu y’igwingira ry’abana

Umuyobozi w’akarere ka Burera, MUKAMANA Soline yagarutse ku mbogamizi bagihura nazo zibangamira gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, aho ibiyobyabwenge biri mu bibazo bihangayikishije aka karere by’umwihariko kanyanga, ngo kuko iri mu byabase abaturage baho, ikabatera amakimbirane mu miryango, yo ntandaro yo kutita ku  mwana aho asiganirwa cyangwa amafaranga yakagobye kumufasha ngo agire imirire myiza ajya mu kugura icyo kiyobyabwenge.

Ati: “ Niyo urebye imibare usanga abana bafite imirire mibi n’igwingira ari abana bo mu mirenge yegereye ku mupaka wa Uganda binjiza kanyanga mu buryo bwa magendu harimo  umurenge wa kagogo, umurenge wa Cyanik, umurenge wa Cyinyababa, umurenge wa Kivuye n’umurenge wa Gogwe ariko dukoresha uko dushoboye mu gukumira iyi magendu.”

Hari umusaruro mu gikorwa ngarukamwaka z’icyumweru cy’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi

Dr Cyiza Fransois Regis, ushinzwe gahunda z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu mavuriro mu Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) atangaza ko iki gikorwa cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ari igikorwa ngaruka mwaka kimaze imyaka irenga 4, intego yacyo akaba ari ubukangurambaga mu kwitabira gahunda z’ubuvuzi bwagenewe umubyeyi n’umwana ndetse bagatanga na zimwe muri service z’ibanze abaturange baba bagomba kubona haba umwana cyangwa umubyeyi.

Ati: “Iki cyumweru kidufasha kugera ku bana bose bo mu gihugu, ku buryo 95% by’abana babasha kubona service ziba zarabagenewe haba kubaha vitamin A, kubaha imiti y’inzoka ndetse no kubapima ingwingira cyangwa gupima ibibazo by’imirire mibi.”

Dr Cyiza yanahishuye ko iyi gahunda yagenwe muri iki cyumweru ibafasha kubona abana benshi bafite ikibazo ndetse akaba ariho bahera babakurikirana kugirango babakure muri cya kibazo cy’imibereho mibi ndetse n’imirire mibi bakabasha kuzamuka ari abana bafite ubuzima bwiza.

Dr Cyiza atangaza ko iki gikorwa cyibanze ku bana bari hagati y’amezi 6 n’imyaka 2 kuko baba bazi neza ko icyo cyiciro cy’abana bahuye n’ikibazo cy’igwingira aribo babasha gukurikirana ku buryo bagera ku myaka 5 nta kibazo cy’igwingira bagifite.

Intego yo guhashya igwingira mu bana ku rwego rw’igihugu n’iyihe?

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana “NCDA”,  cyatangaje ko u Rwanda rwari rwihaye intego ikomeye ko mu mwaka wa 2024 umubare w’abana bagwingira uzaba wageze byibura kuri 19%, ariko ubushakatsi bwakozwe bwerekanye ko hakiri urugendo kugira ngo iki gipimo kigerweho, dore ko mu mwaka wa 2023 ku rwego rw’igihugu abana bagwingiye bari 33%.

 

 

 

 

INKURU YA IHIRWE Jean Christian


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.