Burera ni kamwe mu turere 5 twagaragayemo umubare uri hejuru w’abana bahuye n’ikibazo cy’igwingira nyuma y’ubushakashatsi bushingiye ku mibereho myiza y’abaturage “DHC” bwakozwe muri 2020, bwagaragaje ko ingwingira riri ku kigereranyo cya 41,6%, ariko nyuma ya gahunda zinyuranye zo kurirwanya, igwingira rikaba rigeze ku kigereranyo cya 30,4%. Nubwo umubare wagabanutse ubuyobozi butangaza imbogamizi aka karere kihariye mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 3 Kamena 2024, ubwo hizihizwaga ku rwego rw’igihugu gahunda ngarukamwaka y’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, insanganyamatsiko ikaba igira iti:…
SOMA INKURUDay: June 3, 2024
Mu mateka ya Mexique umugore yakoze agashya
Madamu Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 y’amavuko wo mu ishyaka Morena party yarushije amajwi bagenzi be bose bari bahanganye kuva amajwi yatangira kubarwa, kugeza ubwo yatangazwaga ko ari we watsinze amatora yo kuba Perezida wa Mexico ku majwi 57,8%. Abagore Claudia Sheinbaum na Xóchitl Gálvez bari bahanganye batsinze umugabo umwe rukumbi wari muri aya matora ari we Jorge Álvarez Máynez. Madamu Xochitl Galvez wabaye uwa kabiri yagize amajwi 29.1%. Uretse kuba uyu mugore ariwe wa mbere ugiye kuyobora Mexico,ni nawe muntu wa mbere ufite igisekuru cy’Abayahudi uyoboye iki gihugu. Madamu Sheinbaum…
SOMA INKURUM23 yatanze gasopo ku ngaho za MONUSCO
Radio Okapi itangaza ko impande zombi guhera kuwa gatandatu kugeza ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena M23 yari ihanganye bikomeye na FARDC ishaka kwigarurira Kanyamahoro ariko FARDC ibifashijwemo na brigade itabara aho rukomeye ya MONUSCO M23 ntibyayishobokera. Ibi byatumye umutwe wa M23 uha gasopo Monusco kubera gufasha ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC , mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa m23 Lawrence Kanyuka bavuze ko Monusco nikomeza guha ubufasha iri huriro bizabahatira gufata ibindi byemezo. Hashize igihe kinini ingabo za FARDC ndetse na MONUSCO bikorana bwihishwa mu…
SOMA INKURUUrutonde rw’inyamaswa zanga urunuka abantu n’uko wakwirwanaho uhuye nazo
Hirya no hino ku isi uhasanga inyamaswa bivugwa ko zikaze cyane ndetse akenshi zitabasha kwihanganira kubona umuntu azica mu maso akaba yazicika zitamwivuganye, ariko nubwo bimeze gutyo usanga zimwe muri zo pariki zirimo isurwa n’abatari bake bagamije kwimara amatsiko bareba izo nyamaswa zitinyitse ku isi. 1.Ingona Ingona niyo nyamaswa ya mbere y’inkazi itihanganira kubona umuntu akaba yayicika itamwishe Ingona ni yo nyamaswa iza ku mwanya wa mbere mu zikaze cyane. Iyi nyamaswa iba mu mazi nubwo rimwe na rimwe iza ku nkombe kota izuba ndetse ikaba iboneka no mu Rwanda;…
SOMA INKURU