Urubanza rw’abasirikare b’abarundi banze kurwana na M23 rwafashe indi ntera


Mu rubanza rw’abasirikare b’Abarundi bafunzwe bazira kwanga kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Leta yabo kugirwa abere kandi bagasubizwa mu kazi.

Uru rwabereye mu ntara ya Rutana tariki ya 24 Gicurasi 2024, aba basirikare bakaba bashinjwa kwanga kubahiriza amabwiriza y’abayobozi babo, ubwo bari bahanganye n’abarwanyi ba M23.

Abasirikare barenga 270 ni bo bari gukurikiranwa muri iyi dosiye. Ibiro ntaramakuru AP by’Abanyamerika muri Gashyantare 2024 byatangaje ko 103 bafungiwe mu ntara ya Rumonge, abandi muri Ngozi, Ruyigi na Bururi.

Boherejwe mu 2023 nyuma y’amasezerano Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagiranye na Félix Tshisekedi, agenga ubufatanye bwo kurwanya M23 igenzura igice kinini cy’iyi ntara.

Lieutenant Colonel Venuste Nshimirimana wari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho, yasobanuye ko bavuye Mushaki, bamusanga Mubambiro, bamubwira ko bagenzi babo bapfuye, abandi baburirwa irengero kandi ngo M23 ibarusha imbaraga.

Nk’uko Radio Inzamba yabitangaje, Nshimirimana yabwiye urukiko ko ubwo aba basirikare bari bamaze guhunga Mushaki, yahise ahamagara ku murongo wa telefone umuyobozi w’ingabo z’u Burundi zari muri iyi ntara, Gen Ndayizigiye Elie alias Muzinga, amusobanurira uko byagenze.

Ngo mu gihe yari akivugana na Gen Muzinga, aba basirikare bari bahunze Mushaki bahise bavugira rimwe ko Gen Muzinga yakuramo impuzankano y’igisirikare cya Afurika y’Uburasirazuba, akambara iy’icya Congo kuko nabo ari yo bari bambaye.

Lt Col Nshimirimana yavuze ko yatwaye aba basirikare mu makamyo atatu na za Pickup eshatu, aberekeza ku kibuga cy’indege cya Goma. Gusa Umushinjacyaha we yabwiye urukiko ko imodoka zose hamwe zabatwaye ari 12.

Basobanuye ko mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Goma, babanje kujya mu kigo cy’abasirikare ba RDC barinda iki kibuga cy’indege, babisabiwe uburenganzira na Lt Col Nshimirimana. Aha ngo ni ho bakuwe, bacyurwa mu Burundi, hifashishijwe inzira yo mu kirere n’iyo mu mazi.

Aba basirikare babwiye urukiko ko amabwiriza yose bahabwaga n’abayobozi babo bayubahirije mu bice byose byo muri Kivu y’Amajyaruguru banyuzemo. Ni ho bahereye basaba kugirwa abere kandi bagasubizwa mu kazi.

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.