Umuraperi kazi w’ikirangirire muri Amerika yasubitse igitaramo kubera ibiyobyabwenge


Kuri uyu wa gatanu nibwo, umuraperikazi wo muri USA Nicki Minaj, yerekeje mu gihugu cy’Ubwongereza i Manchester aciye mu Buholandi mu mujyi wa Amsterdam mu gitaramo cye “Pink Friday 2 World Tour”, aza gutabwa muri yombi na polisi akekwaho ibiyobyabwenge ubwo yerekezaga mu Bwongereza .

Nicki Minaj akigera muri uyu mujyi, ntibyamugendekeye neza kuko yahise atabwa muri yombi n’abapolisi baho nyuma yo gusaka ibikapu yari afite bagasangamo urumogi, we akaba atangaza ko ibyo yakorewe ari akagambane k’abadashaka ko akora igitaramo, kuko bitumvikana uburyo bamutaye muri yombi kubera urumogi kandi rusanzwe rwemewe mu Buholandi.

Nyuma yo gucibwa amande, Nicki yatangaje ko yarekuwe hashize amasaha ari hagati ya 5-6 ari mu maboko ya polisi.

Uku gutabwa muri yombi kwa Nicki Minaj kwamukerereje kugerera i Manchester ku gihe, bikaba byamuviriyemo gusubika igitaramo cye cyagombaga kuba kuri uyu wa gatandatu gisubikwa.

Icyakora abashinzwe iyi concert bavuze ko amatike yaguzwe arakomeza kugira agaciro kugeza iki gitaramo gisubukuwe muri Co-op Live arena.

Abafana bagera ku 20.000 bari mu kibuga bategereje ko aza kuri stage birangira babwiwe ko iki gitaramo kitabaye.Aba barimo Imogen Pope w’imyaka 18, ukomoka i Newton-le-Wilows muri Merseyside, wavuze ko “bibabaje”.

Ati: “Nakoresheje £ 150 ku itike yanjye,nsaba umunsi w’ikiruhuko ku kazi, hanyuma twicara hano amasaha agera kuri atatu dutegereje maze tubwirwa ko bitakibaye”. “Ndababaye.”

Ellis Day, ufite imyaka 17, ukomoka muri Cheshire, yavuze ko “yababaye rwose”.

 

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.