Inama zafasha umugore utwite wanduye virusi itera SIDA


Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda « RBC » gikomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza umugore ugisama kwihutira kujya kwa muganga, mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bwe buhagaze, hagamijwe gumira kwanduza umwana uri mu nda virusi itera SIDA mu gihe nyina bamupimye bagasanga yarayanduye.

Ubu bukangurambaga bukaba bwarabereye mu ntara y’Iburasirazuba akaba ari naho higanje ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Gahini, aho abagore n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye yo muri uyu murenge bibukijwe ko umwana ashobora kwanduzwa virusi itera SIDA mu gihe bamutwite, bamubyara, banamwonsa , mu rwego rwo kubikumira ababyeyi bakaba  basabwa kwipimisha bagisama bamara kumenya uko bahagaze bagafata ingamba.

Hadafashwe imiti neza no kutubahiriza inama bigira ingaruka ku mwana batwite

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Kayonza, Ngarambe Alphonse atangaza ko nta kabuza iyo umugore utwite yanduye virusi Itera SIDA ariko ntiyubahirize amabwiriza n’inama ahabwa n’inzego z’ubuzima harimo gufata nabi imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA « ARV » ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA umwana biba ari byinshi.

Ati : « Umubyeyi udakurikiza inama za muganga yanduza umwana kuko iyo adafata imiti neza virusi itera SIDA igira ubukana bwambukiranya nyababyeyi umwana kanduzwa bakimutwite, avuka cyane cyane ku batabyarira  kwa muganga. No mu gihe umubyeyi yonsa yakwanduza umwana virusi Itera SIDA adafashe imiti ahabwa neza. Turasaba ababyeyi kumenya ko niba yaranduye virusi Itera SIDA bidakwiriye ko ingaruka zigera ku mwana w’inzirakarengane.”

Inama za RBC ku babyeyi

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi Itera SIDA muri RBC, Dr Ikuzo Basile agira inama ababyeyi banduye virusi itera gufata imiti neza kuva bagisama kugira ubuzima bwabo bukomeze bugire ubwirinzi buhagije kuko ari byo birinda umwana atwite kwanduzwa.

Ati:« Turasaba ababyeyi banduye virusi itera SIDA kubahiriza gahunda za muganga ari nako bafata imiti neza, bakubahiriza gahunda zo kujya kwa muganga baba barahawe, kuko turacyafite imibare nubwo itari myinshi y’abana bavukana virusi itera SIDA kandi kandi twarihaye gahunda ko nta mwana n’umwe ugomba kwanduzwa n’umubyeyi.”

Ubukangurambaga burakenewe…

Mukarutesi Anete, wo mu murenge wa Gahini atangaza ko ibyiza byo kujya kwa muganga umugore akimara kumenya ko yasamye yabisobanukiwe cyane ko nawe amaze kubyara inshuro 2 kandi abana be ntabanduze virusi itera SIDA kuko yubahirije inama n’amabwiriza yose yo kwa muganga, ari kuri ngo abona hari abenshi muri bagenzi be batarabisobanukirwa.

Ati:“Hari abagore basama baramaze kwandura virusi itera SIDA, ibyo kwihutira kujya kwa muganga bakumva bitabareba cyangwa se n’uwagiyeyo ugasanga adafata neza imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bigatuma yanduza umwana akiri mu nda.”

Mukarutesi atangaza ko usanga abana benshi banduzwa virusi itera SIDAn’ababyeyi babo kubera ubumenyi buke, akaba asaba inzego z’ubuzima gukaza ingamba mu bukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kwirinda kwanduza virusi itera SIDA abana babo.

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.