Sobanukirwa kurushaho n’indwara y’angine n’uko wayirinda


Angine ni indwara yo kubyimba no kubabara mu muhogo mu gace k’akamironko (pharynx) bitewe na mikorobi. Izi mikorobi zitera angine zirimo amoko 2 hari angine iterwa na virusi hakabaho na angine iterwa na bagiteri.

Gusa angine itewe na virusi niyo ifata abantu benshi aho ifata hagati ya 50% na 90% by’abarwayi bayo. Iyi ndwara yibasira cyane cyane abakiri bato gusa n’abakuze barayirwara.Angine itewe na bagiteri iterwa na mikorobi yitwa streptocoque (soma sitireputokoke) ikaba yibasira cyane abantu barengeje imyaka 3. Iyatewe na virusi itandukanye n’iyatewe na bagiteri.

Indwara y’angine iri amoko abiri

Angine ivurwa ite?

Nk’uko twavuze ko ziterwa na mikorobi zo mu bwoko 2 butandukanye. Kuzivura nabyo biratandukanye. K’umwana uri munsi y’imyaka 3, akenshi angine iba yatewe na virusi, gukora ibizami ntibiba bikiri ngombwa. Imiti ahabwa ni iyo kugabanya uburibwe no kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri we. Umuti w’ibanze ni paracetamol, gusa na ibuprofen arayemerewe mu gihe afite ibiro biri hejuru ya 7.

Ku mwana urengeje imyaka 3 kimwe n’umuntu mukuru, hakorwa ikizami cyihuse cyo kureba neza icyateye iyo angine. Mu gihe bidashoboka gukora icyo kizamini, hari ibimenyetso 3 muganga areberaho birimo inkorora, umuriro hamwe kubyimba mu muhogo.

Umuntu urwaye angine agomba kwirinda gufata imiti magendu agomba gufata imiti yandikiwe na muganga

Niba umurwayi akorora, akaba adafite utubyimba mu muhogo, akaba adafite umuriro cg afite mucye, nta kabuza iyo angine yatewe na virusi. Ahabwa imiti yo kugabanya ububabare nka paracetamol, ibuprofen cyangwa aspirin. Gusa twibutseko aspirin ku mwana itemewe cyane cyane ari munsi y’imyaka 18.

umuntu wafashwe n’angine arangwa n’ububabare bwinshi bwo mu muhogo

Aha wemerewe gukoresha ubuki, n’igi ribisi, icyayi cya tisane (uruvange rw’umucyayicyayi, teyi, umwenya, indimu n’ibindi) kuko byongerera imbaraga umubiri ariko akagirwa n’inama zo kwihutira kujya kwa muganga.

Angine yakwirindwa ite?

Byaragaragaye ko akenshi zikara mu gihe cy’ubukonje kuruta mu gihe cy’ubushyuhe. Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibyo wakora ngo wirinde.

Urwaye angine agirwa inama yo kwifubika cyane by’umwihariko mu muhogo

-Kwifubika ni ingenzi mu kwirinda angine

-Kuvuga usakuza no kwikokomora byirinde cyane kuko byangiza inyama zo mu muhogo

-Irinde kunywa ibintu bikonje

-Hagarika kunywa itabi burundu

-Gerageza kuba ahantu hari umwuka mwiza ufungure amadirishya mu nzu hagere umwuka n’umuyaga.

-Jya unywa ibintu bishyushye kandi birimo ubuki niba wabubona hafi.

-Mu gihe uri kumva mu mihogo hari guhinduka, nywa tisane; uru ni uruvange rwa romari, teyi, umwenya n’ umucyayicyayi indimu n’ibindi, ushyiremo ubuki.

-Ryama uruhuke bihagije kandi wirinde stress muri wowe.

-Izi nama nuzikurikiza bizakugabanyiriza kuba warwara iyi ndwara.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.