Bikwiriye gucika! Barasaba ko ihohoterwa rikorerwa urubyiruko rufite virusi itera SIDA ryahagurukirwa


Bamwe mu rubyiruko bafite virusi itera SIDA batangaza ko bakorerwa ihohoterwa rikomeye ririmo ihezwa n’akato, biviramo benshi gutakaza icyizere cy’ejo hazaza biturutse ku kuvutswa kugera ku ndoto z’ubuzima bwabo.

Umwe muri bo ni Giramata (izina twamuhaye), abarizwa mu isantire y’umurenge wa Muhura, mu karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba, yandujwe virusi itera SIDA ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye, akaba atangaza ko aribwo yatangiye icyo yita ibigeragezo by’ubuzima.

Ihezwa n’akato kuri we byatangijwe n’uwamwibarutse

Giramata yagize ati: “Njye nandujwe virusi itera SIDA n’umuhungu twari duturanye, nyuma yo kumva abantu bavuga ko yanduye, nagiye kwipimisha nasanze nanjye yaranyanduje, mpita ntangizwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. Mama yaje kumenya ko nanduye abonye imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA nafataga. Kuva icyo gihe nahoraga ku nkeke ze, anteza abavandimwe banjye, ari nabwo batangiye kunena no kumpa akato, nirukanwa mu rugo kuko nigaga ntaha anyohereza kuba nyogukuru,  ubwo urujyendo rwo kwiga rurangirira aho.”

Giramata akomeza atangaza ko akigera kwa nyirakuru yasanze inkuru y’uko yanduye virusi itera SIDA yaramutanzeyo, ahabwa akato gakomeye abantu bo mu muryango bahagera bakamuheza, igikoresho akozeho kikamuharirwa, nta mwana yemerewe kuvugisha, ari nako ba nyirarume bamutoteza ko yabazaniye ishyano mu rugo.

Nyuma y’iryo hezwa n’akato bikomeye, Giramata atangaza ko yavuye kwa nyirakuru ajya gushaka akazi ko mu rugo, ariko kubera isoni n’ipfunwe byo gusaba uruhushya kugira ngo ajye kwa muganga gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, byamuviriyemo kwibasirwa n’icyuririzi cy’igituntu aho yagiye mu bitaro araremba cyane.

Uko akato n’ihezwa byatumye Giramata yisanga mu buraya

Giramata atangaza ko mu bitaro yaje kuhamenyanira n’umugore wicuruza utuye muri Gatsibo, mu murenge wa Muhura, baba inshuti ari nabwo bamusezereye mu bitaro yahise yerekeza i Muhura, atangira kwicuruza nubwo bitamuhiriye nk’uko abyitangariza.

Ati: “Nkigera i Muhura, nahise ntangira uburaya, abagabo baramparara, ariko kuko ari ibintu ntari menyereye, bahise bantera inda, mpinduka umusinzi bituma ntafata imiti neza, kujya kwipimisha njyayo ntinze inda igeze mu mezi 8, ari nabyo byatumye nanduza umwana wanjye bituma avukana virusi itera SIDA.”

Ihezwa n’akato byamugizeho ingaruka n’umwana we adasigaye

Giramata atangaza ko nubwo yashutswe akagwa mu busambanyi ari naho yanduriye virusi itera SIDA, iyo nyina ataba imbarutso y’itotezwa, akato n’ihezwa yakorewe yari kwiga akarangiza, akabona akazi akiteza imbere agashakira igihe ndetse akanagira amahirwe yo kuba umubyeyi aho kwitwa indaya ndetse akabyara n’abana badafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Ati: “Ihungabana, kwiheba no kwitinya nibyo byamviriyemo ubu buzima bwa kiraya mbayemo, ntatekereza ejo hazaza. Nkaba mporana n’impungenge ko ihohoterwa nakorewe, ryazagera no ku mwana wanjye.”

Mu mashuri ihezwa n’akato ntibyasigaye

Ubwo ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko, mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Muhura, bamwe mu rubyiruko bagize urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA “RRP+”, batangaje ko mu mashuri iyo hamenyekanye ko wanduye virusi itera SIDA kwiga biba bigoranye.

Umwe muri bo ni David (izina twamuhaye) yagize ati: “Nakorewe ihohoterwa ku buryo nahuye n’akato n’ihezwa aho nigaga bakimara kumenya ko nanduye virusi itera SIDA kuko nipimishirije muri gahunda ya rusange. Icyo gihe abanyeshuri twiganaga batangiye kumpa akato, barampunga, bampindura urugero rw’ufite virusi itera SIDA mu kigo, kandi ibi byose nkabikorerwa abayobozi b’ishuri barebera. Ibi byamviriyemo kwiga nabi aho imyaka itandatu y’amashuri yisumbuye nayirangije nize ku bigo bitanu binyuranye.”

Kwimwa amahirwe y’akazi ntibyasigaye

Keza (izina twamuhaye) atangaza ko yarangije kaminuza mu ishuri rikuru ry’amahoteri n’ubukerarugendo  afite amanota ya mbere ndetse akaba yari mu nzira zo kugera ku nzozi ze ariko abandi yarushije amanota bahawe akazi, we arakabura.

Yagize ati: “Njye navukanye virusi itera SIDA, ariko nakuze neza niga amashuri yanjye neza ari nako ngira amanota ya mbere. Ntangira kaminuza intego yanjye kwari ugutsinda nkagira amahirwe yo kujya gukorera mu mahanga, ariko nyuma yo gutsinda ibizamini by’akazi, mbere yo kurira indenge ngo njye mu kazi, mu byo twasabwe kwipimisha harimo na virusi itera SIDA, nyuma nibwo namenye ko natakaje amahirwe y’akazi kuko badakoresha ufite virusi itera SIDA.”

Keza yemeza ubu akora muri resitora isanzwe hano mu mujyi wa Kigali, ihezwa n’akato bikaba byarabangamiye ishyirwa mu bikorwa by’inzozi ze.

Inzego z’ubuzima ntizasigaye mu ihezwa n’akato….

Dr Basile Ikuzo, ukuriye ishami rirwanya virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” yemeza ko ihezwa n’akato ku bafite virusi itera SIDA rikorwa n’inzego z’ubuzima rigira ingaruka zikomeye.

Ati: “Guhezwa n’akato bikorwa n’inzego z’ubuzima bituma bamwe mu bafite virusi itera SIDA batinya kwitabira serivise bahabwa kubera akato, ibi bikaba bigaragara cyane cyane mu rubyiruko ari nabyo intandaro z’ubwiyongere bushya  bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko.”

Dr Basile atangaza ko ihezwa n’akato mu nzego z’ubuzima bigaragarira mu magambo, imvugo n’imikorere bidakwiriye ku bafite virusi itera SIDA, yaba mu kubacira urubanza, kutagira ibanga ry’agakazi hakabaho kuvuga ko umuntu runaka bamusanzemo virusi itera SIDA, gufata nabi cyangwa no gutanga serivise nabi ku muntu ufite virusi itera SIDA.

RRP+ yemeza akato n’ihezwa byiganje mu gukorerwa urubyiruko 

Mu mahugurwa n’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda, umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA “RRP+”, Muneza Sylvie yashimangiye ko koko akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA bigihari.

Ati: “Akato n’ihezwa ku bantu bafite virusi itera SIDA biracyahari by’umwihariko ku rubyiruko cyane cyane ururi mu mashuri, ku bashakanye umwe yaranduye undi ataranduye ndetse no mu muryango nyarwanda muri rusange.

Uko akato n’ihezwa bihagaze mu Rwanda

Ubushakashatsi bwakozwe ku ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA mu Rwanda, bwerekanye ko mu mwaka wa 2020 byari kuri 13%.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.