Mu mirenge ya Musha na Mwulire igize akarere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba bemeza ko basobanukiwe n’uburyo bunyuranye bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA, ko ariko kutabona agakingirizo mu buryo buboroheye ari imwe mu nzira ibashora mu kuba bakwandura.
Umwe mu bacukuzi ukorera ikigo Trinity Musha gicukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rwamagana, atangaza ko akenshi baba aho bacukurira bagasohoka rimwe na rimwe, ko ariko iyo hagize umukobwa cyangwa umugore uza kumureba kujya mu gasantire gushaka agakingirizo bimugora.
Uyu musore utarashatse ko amazina ye atangazwa, ufite imyaka 23, yagize ati: ” Ntiwaba ugize amahirwe yo kubona umuntu ukwizaniye, ngo wiruke ujya mu gasantire gushaka agakingirizo, kuko hari igihe ugaruka ugasanga yisubiye cyangwa yigendeye. Twe dusaba ko ubuyobozi bwacu bufatanyije n’inzego z’ubuzima bajya batwegereza udukingirizo kuko iki kibazo tugihuriyeho turi benshi kugeza ku bagabo bafite abagore”.
Undi ni Muhawenimana Anicet uturiye agasantire ka Ntunga, mu murenge wa Mwulire, atangaza ko kujya kugura agakingirizo muri butike ari ukwiha abasetsi bagatangira no kukwita umuntu umusambanyi, ku buryo byagera no ku babyeyi.
Ati: “Iyo umuntu agiye kugura agakingirizo muri butike ugasangamo abantu hari igihe bigutera ipfunwe, ukaba wakareka ugakora nta gakingirizo cyangwa niyo utabasangamo n’umucuruzi we ubwe wasohoka agasigara akuvuga ku muhisi n’umugenzi ayo makuru akaba yagera no mu muryango wawe.”
Muhawenimana yemeza ko ibi ari imwe mu nzitizi ku ikoreshwa ry’agakingirizo, ibi bikaba bigaragara cyane mu dusantire two mu giturage ngo dore ko usanga abantu baho babo baziranye. akaba asaba RBC n’izindi nzego zibishinzwe kubazanira ibyuma by’agakingirizo umuntu akajya agafata bitabaye ngombwa ko hari ababimenya.
Umuyobozi w’Ishami rirwanya virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Ikuzo Basille atangaza ko udukingirizo twegerejwe abaturage, mu bigo nderabuzima, mu bajyanama b’ubuzima, utuzu dutangirwamo udukingirizo nubwo zitaragezwa hose kandi bugatangwa ku buntu, ndetse n’abakorera mu birombe bagiye kuzajya babugezwaho.
Ati: ” Abafatanyabikorwa bazajya bageza mu birombe udukingirizo kugira ngo babashe kububona mu buryo buboroheye. Hagiye no gukorwa ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y’abacuruza udukingirizo kugira ngo bumve ko niba bagurishije udukingirizo atari ngombwa kujya kubivuga.”
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane