Mu mirenge ya Musha na Mwulire igize akarere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba bemeza ko basobanukiwe n’uburyo bunyuranye bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA, ko ariko kutabona agakingirizo mu buryo buboroheye ari imwe mu nzira ibashora mu kuba bakwandura. Umwe mu bacukuzi ukorera ikigo Trinity Musha gicukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rwamagana, atangaza ko akenshi baba aho bacukurira bagasohoka rimwe na rimwe, ko ariko iyo hagize umukobwa cyangwa umugore uza kumureba kujya mu gasantire gushaka agakingirizo bimugora. Uyu musore utarashatse ko amazina ye atangazwa, ufite imyaka 23, yagize ati:…
SOMA INKURUDay: May 9, 2024
Rwamagana: Abanyeshuri bagaragaje imbogamizi bafite mu kwirinda virusi itera SIDA
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” igaragaza ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, ku kigero cya 35% ariko nubwo bimeze gutya urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rwiga ruba mu kigo rutangaza ko rufite imbogamizi mu gukumira no kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Iyi mbogamizi ikaba yatangajwe n’abanyeshuri biga banacumbika mu bigo by’amashuri biherereye mu karere ka Rwamagana, aho bagize bati: ” Tugorwa no kwipimisha Virusi itera SIDA kuko nta serivice zo kuyipima ziba ku ishuri, bisaba kujya mu mavuriro…
SOMA INKURU