RBC yatagije uburyo bushya bwo kurwanya Maraliya hakoreshejwe Drone


Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ubuzima “RBC”, cyatagije uburyo bushya bwo gutera umuti wica imibu mu bishanga, bakoresheje indege zitagira abapirote “Drone”.

Phocas Mpazimpaka umukozi muri RBC ushinzwe ishami ryo gukumira indwara avuga ko abashakashatsi b’iki kigo bari gukora igerageza ngo barebe akamaro ko gukumira malaria binyuze mu gukoresha drones zitera imiti mu bishanga bikikije Kigali.

Mpazimpaka akomeza avuga ko iyo guteza umuti drones bikozwe bikomatanyije no gutera umuti hakoreshejwe amapompo, bigabanya cyane gukura kw’imibu itera Malariya iba isanzwe ituye mu bishanga.

Umubu ntushobora kororoka utabonye ahantu hari amazi ho gutera amagi, abahanga bavuga ko imiti iterwa mu bishanga itangiza ibidukikije kandi ngo imibu iza kuyirya iziko ari ibiryo bisanzwe ikaza kuyikoroga ikahasiga ubuzima.

Mu gusuzuma uko ibaganuka ry’imibu rimeze, Mpazimpaka avuga ko babipimira ku igabanuka ry’imibi, ni ukuvuga kureba niba ingano yayo yaragabanutse, ntabwo habaho ibarura ry’imibi rikorwa, ahubwo bareba uko isigaye ingana bitewe n’agace bateyemo iyo miti uko kanganaga n’ubwinshi bw’iyahabonekaga.

Mazimaka atangaza uburyo bapima igabanuka ry’imibu (Foto:umuringanews.com)

Phocas Mpazimpaka ati: “Icyo gihe twarimo dukora inyigo y’agateganyo, hari ahantu twateraga imiti ariko hari n’ahandi tutateraga. Hari utunyorogoto tw’imibu twari twinshi ahantu hatandukanye. Ariko nyuma yo kuhatera imiti, ubu tubona byaragabanutse”.

Uyu muyobozi avuga ko mu bushakashatsi hari tekiniki bakoresha ngo bamenye ko imibu yagabanutse, bafata ahantu hadaterwa imiti yica imibu n’aho iterwa bakabigereranya bakareba akazi iyo miti yakoze uko kangana, ahatewe imiti ngo imibu yaragabanutse ubu igeze kuri 20%, nayo ikaba izashira uko abantu bazakomeza gutera imiti no mu bice byihishe cyane.

Leta  y’u Rwanda imaze igihe yaratangije politiki yo kurwanya Malariya bise Integrated Vector Management, igamije guhashya ibitera indwara birimo n’imibu itera malaria.

Icyo gikorwa bakora rimwe mu byumweru bibiri, bigakorerwa mu gishanga cya Rugende ndetse no mu gishanga cya Kabuye.

Igishanga cya Rugende gifite ubuso bwa hegitari 281 n’aho igishanga cya Kabuye kikagira ubuso bwa hegitari 232, aho drones zitageza imiti hifashishwa amapompo asanzwe kugira ngo batere imiti mu bice byihishe, kandi bidafite amazi menshi.

 

 

 

 

INKURU YA SAFI Emmanuel


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.