Leta yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage ubuvuzi bw’ibanze hagamijwe kwirinda kuba barembera mu nzira biturutse ku rugendo rurerure bajya kwivuza, dore ko hari n’abo byajyaga biviramo urupfu, abandi bakishyura amafaranga y’umurengera mu mavuriro yigenga. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y’ibanze, umubare w’abaturage bayagana urushaho kuzamuka. ibi byagabanyije umubare w’abivurizaga ku bigo nderabuzima ndetse n’abavurwaga n’abajyanama b’ubuzima. Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Ntihabose Corneille avuga ko mu mavuriro y’ibanze harimo adakora n’andi adakora iminsi yose. Mu mabwiriza mashya hakaba hari ibyahinduwe kugira ngo ayo mavuriro…
SOMA INKURU