Sosiyete Sivile yikomye ingabo za FARDC ku kuba M23 ikomeje kwigarurira ibice binyuranye itarwanye


Ihuriro rya sosiyete sivile zo muri teritwari zigize intara ya Kivu ya Ruguru riranenga gusubira inyuma kw’ingabo za DR Congo zikareka umutwe wa M23 ugafata uduce dutandukanye nta uwukoma imbere.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, M23 yafashe utundi duce two mu majyaruguru ya teritwari ya Rutshuru, turimo agace k’abaturage batunzwe ahanini n’uburobyi ka Vitshumbi kari ku nkengero z’ikiyaga Rwicanzige (Lac Édouard), hamwe n’agace ka Rwindi.

Utu duce n’utundi byegeranye bivugwa ko twafashwe na M23 nta mirwano ibaye, nyuma y’uko ingabo za leta n’imitwe ya Wazalendo bafatanya, bahunze utu duce bagenzuraga kugeza mu cyumweru gishize.

Ingabo za leta ntacyo ziratangaza ku duce tundi duheruka gufatwa n’inyeshyamba za M23.

Bamwe mu bakurikira iyi ntambara bavuga ko ubu M23 igenzura hafi 90% bya teritwari ya Rutshuru ndetse ko yaba isatira teritwari za Lubero mu majyaruguru, na Walikale mu burengerazuba.

Ihuriro rya sosiyete sivile zo muri teritwari zigize intara ya Kivu ya Ruguru ku wa kabiri ryasohoye itangazo ryinubira gusubira inyuma kw’ingabo za leta.

Iryo huriro rigira riti: “Kandi iyo agace gafashwe na M23 biragoye ko hakorwa umuhate wo kugasubirana kandi ibyo ni ukuva mu 2022 ku ifatwa rya Canzu na Runyoni.”

Gufatwa kw’agace ka Rwindi nta mirwano ibaye, kwasize ibibazo, mu gihe aha hasanzwe hari ikigo cya gisirikare gikomeye cy’ingabo za leta ya Congo ubu cyigaruriwe na M23, nk’uko iri huriro ryitwa Forces Vives ribivuga.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, isubiramo umukuru wa sosiyete sivile ya Rutshuru, Jean Claude Bambanze, agira ati: “FARDC yavuye muri ako gace (Rwindi) mbere y’uko inyeshyamba zihagera, zitarwanye. Ese hari ibyitso? Abagambanyi imbere mu ngabo?”

Itangazo ry’ihuriro rya sosiyete sivile zo muri Kivu ya Ruguru ryo rivuga ko “iyo migirire y’ingabo za leta ituma haba umwuka ko hari ubugambanyi mu gisirikare no mu nzego za leta”.

Rivuga kandi ko “ikibabaje cyane, bisa n’aho guverinoma isa n’ishyigikiye iyo migirire ya FARDC kuko nubwo ikomeza kongera ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare, nta gihinduka ku rubuga rw’imirwano kandi umutekano urushaho kumera nabi umunsi ku wundi”.

Igisirikare cyangwa leta nta cyo baratangaza ku bivugwa n’iri huriro rya sosiyete sivile zo muri Kivu ya Ruguru.

Umutwe wa M23 aho ufashe ubwira abaturage usanze ko uje kubabohora ubutegetsi bubi bwa leta ya Kinshasa, kuva wakwihuza n’ishyaka rya Corneille Nangaa wahoze akuriye komisiyo y’amatora ya DR Congo, bagashinga ihuriro Alliance Fleuve Congo, bavuga ko bagamije gukuraho PerezidaFélix Tshisekedi.

SOURCE: RFI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.