Kenya isanzwe ari inzira kuri benshi mu banya-Ethiopia bagana muri Afurika y’Epfo mu buryo butemewe nk’uko bigaragazwa n’ishami ry’Umuryango mpuzamahanga rishinzwe iby’abimukira “IOM”, muri iki gihugu haranavugwa abapolisi batawe muri yombi bashinjwa gucuruza abantu.
Byemejwe ko abapolisi bane bo muri Kenya batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu bucuruzi bw’abantu nyuma yo kuvumbura inzu yari ihishwemo abanya-Ethiopia 37 mu birometero 16 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.
Abo banya-Ethiopia babwiye abayobozi ko bari bagiye muri Afurika y’Epfo gushaka ubuzima bwiza.
Ntabwo biramenyekana uburyo bageze muri iyo nzu n’ababifitemo uruhare bose kuko hakiri gushakishwa nyiri iyo nzu ndetse n’abandi bafatanyaga muri ibyo bikorwa byo gucuruza abantu.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange