Mu murenge wa Kicukiro, akarere ka Kicukiro, habereye agashya, ubwo umukobwa yashakaga kwica ubukwe bw’ umusore babyaranye, amuhora ko ngo adatanga indezo.
Ibi byabereye ku rusengero deliverence Church ruherereye mu murenge wa Kicukiro,ku muhanda uva Sonatube niho umukobwa witwa Mukeshimana Chantal yari yaramukiye afite umujinya nyuma yo kumenya ko umusore babyaranye agiye gusezerana n’undi mugore nyamara nta ndezo amuha.
Uyu mukobwa yari aje kubaza ku rusengero impamvu umusore Nsabimana Emmanuel babyaranye agiye gusezerana nyamara yarirengagije inshingano ze zo gutanga indezo y’umwana w’ukwezi kumwe babyaranye.
Aba ngo babanye mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice hanyuma uyu musore aramukwepa ajya kwishakira undi mukobwa,ntiyanagira indezo amuha.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Gashyantare,nibwo Mukeshimana yazanye uyu mwana,amarembo y’urusengero arafungwa kugira ngo atinjira agateza akavuyo,byatumye afata uyu mwana ku rusengero ngo bamushyikirize se.
Mu mashusho yashyizwe hanze na TV1,yagaragaje uyu mukobwa afata uyu mwana yari ahetse amuhereza umusore wari ushinzwe umutekano kuri uru rusengero arangije aramubwira ati ’mumushyire kandi umubwire ngo najya kundega arambona.”
Uyu mukobwa yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ati “Ndananiwe,kuki niba amfasha,ashaka gusezerana ndahari?.Nimufungure inzira ninjire muri ruriya rusengero.
Namumusigiye kuko njyewe ari nta bushobozi mfite bwo kumurera.Gusubirayo njyewe ntacyo bintwaye.Njyewe ndashaka ko mbere yo gusezerana mbanza kumubaza impamvu atakemuye ikibazo cyanjye.”
Uyu mukobwa yavuze ko impamvu atabimenyesheje ubuyobozi aba basezerana ku murenge,ari uko basezeraniye mu murenge wa Rubavu atabizi.
Ati “Mu murenge,bagiye gusezeranira i Rubavu ntabizi.No mu muryango w’iwabo nta bagiyeyo uretse se na nyina bonyine.”
Uwitwa Nteziryayo Theoneste,warwaniriraga umusore bivugwa ko ari na sekuru w’uyu mwana nubwo yabihakanye,yavuze ko ikibazo cy’uyu mugore cyageze mu nzego zitandukanye ndetse bamuhaye ibyo yashakaga byose.
Ati “Ikibazo cy’uyu mudamu gifite urwego cyagiyemo,ruduha ubujyanama bw’icyo tugomba kumukorera.
Twahawe ubujyanama bwo kumwishyurira inzu tukanamutunga.Ibyo twarabimukoreye,amafaranga akajya kuri sim card y’iwe.Niba atanyuzwe nibyo tumukorera,nareke tumwandikire,dushake abanyamuryango batatu,tumwemerere ko ikibazo cye tugikurikirana tukagikemura bijyanye n’ibyifuzo by’iwe.”
Abari aho basabaga ko uyu musore yahagaika ubukwe akabanza kuza kumva ibyo uyu mukobwa babyaranye avuga ndetse bagasaba pasiteri kureka gusezeranya abari mu rusengero hanze hari imvururu.
Bamuhaye ibihumbi 50 FRW kugira ngo atuze ariko uyu mukobwa avuga ko ntacyo yamufasha mu byo akeneye nk’umubyeyi.
Aba baturage bavuze ko uyu musore agomba gukemura ikibazo ikibazo cy’uyu mukobwa kuko n’ubundi bamusize mu bukode nta kintu bamusigiye n’kuko Mukeshimana yabyivugiraga.
Uyu musore ngo ntibigeze bamusezeranya kubera ko atigeze yihana ndetse inzego z’umutekano mu murenge n’akagari zahuje impande zombi baganira kuri iki kibazo.
Umuyobozi w’umurenge wa Kicukiro ntiyagize icyo atangaza kuri iki kibazo kuko yari arwaye.
UBWANDITSI: umuringanews.com