Bakomeje kwamagana ihohoterwa ribakorerwa harimo no kwicwa


Imyigaragambyo yabereye mu mijyi ya Nairobi, Nakuru, Mombasa, Nyeri na Lodwar, bamwe mu bari bayirimo bitwaje ibyapa byanditseho amazina y’abagore bishwe. Yabaye nyuma y’urupfu rw’umugore witwa Rita Waeni wasanzwe yishwe atemaguwe bajugunya ibice by’umubiri we babishyize mu ishashi.

Iyi myigaragambyo yakozwe n’abiganjemo abagore ku itariki ya 27 Mutarama 2024, bigabije imihanda inyuranye yo mu turere twinshi, bamagana ubwicanyi ndetse n’irindi hohoterwa bakorerwa

Amashyirahamwe y’abagore muri Kenya asaba Leta kwita kuri iri hohoterwa rikorerwa abagore kandi ikarigira icyaha gikomeye gihanwa n’mategeko.

Ibi binashimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwerekana ko umugore umwe muri batatu muri Kenya ahohoterwa ku mubiri mu buzima bwe.

BBC ivuga ko abigaragambije i Nairobi bari bafite agahinda kenshi bagaragaza ko na bo bakwiye gufatwa nk’abandi bantu, aho gufatwa nk’inyamaswa ndetse bavuga ko abagabo babica na bo ari abanyantege nke.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Amnesty International) uvuga ko abagore n’abakobwa barenga 500 bishwe muri Kenya hagati ya 2016 na 2023. Abenshi muri abo bagiye bicwa n’abakunzi babo cyangwa abantu baziranye nabo.

Nubwo Kenya ifite amategeko guhana ihohotera rishingiye ku gitsina, abenshi mu barikora ntibahanwa ndetse nugerageje kurega urubanza rumara igihe kinini mu rukiko rutaburanishwa.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.