Abaturage bo murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera batangaza ko nyuma y’ubukangurambaga bwabayeho babamenyesha ibibi byo gufumbiza umwanda wo mu musarani ndetse n’ingaruka zitabarika zigera ku bawukoresha, bafashe umwanzuro wo kureka, bakaba bemeza ko ikibazo cyo kurwaza inzoka cyagabanutse ku buryo bufatika ndetse n’umusaruro wiyongereye. Mukapasika Josephine ni umujyanama w’ubuzima akaba n’umwe mu bagizweho ingaruka no gufumbiza umwanda wo mu musarani, atuye mumurenge wa Cyanika, akagari ka Gasiza, umudugudu wa Nyamiyaga, atangaza ko bagikoresha iyi fumbire byabagiragaho ingaruka nyinshi cyane, by’umwihariko mu bwana bwe n’abo bavukana. Ati: “Iwacu mu…
SOMA INKURU