Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko kwicwa kw’abasirikare bayo bakuru bishwe kuwa 16 Mutarama 2024, ari ubushotoranyi Ingabo za RDC zakoreye uyu mutwe, mu gihe impande zombi zari zaremeye guhagarika imirwano.
Yagize ati “Baje kutugabaho ibitero. Abofisiye babiri bagiraga uruhare mu guhumuriza abaturage, nk’igihe Leta yarasaga amabombe ku nzu, ibitaro n’amashuri, abagabo babaga hafi y’abaturage, bumvaga abaturage, babafashaga, ni abakomanda b’intwari, babishe.”
Yavuze ko Ingabo za Leta ya RDC zahaye ubutumwa M23 kandi ngo yabwumvise. Ati “Bazishyura ikiguzi kinini. Dufite imbaraga, turiteguye bijyanye n’intego yacu. Uku ni ukwishakira urupfu. Bakoze aho badakwiye gukora. Turiteguye nk’abasirikare b’abanyamwuga.”
Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu 17 Mutarama 2023, aho M23 yemeje ko Colonel Castro Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi n’umubano wa M23 n’abayishyigikiye na Colonel Erasto Bahati wari umujyanama wa General Sultan Makenga bishwe n’ingabo za leta ya RDC mu gitero cya ‘drone’ cyagabwe ku birindiro by’uyu mutwe muri Kitchanga, teritwari ya Masisi.
Ingabo za RDC zatangaje ko zibifashijwemo n’iz’Umuryango w’akarere ka Afurika y’Amajyepfo, SADC, ziteguye kwirukana vuba M23 mu bice byose yafashe, bityo ko abaturage bahunze bakwiye kuzigirira icyizere
INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric