Yafatiwe mu cyuho aje gusambanyiriza uumwana yigisha iwabo

Umwarimu wigisha kuri Hillside College Mityana, muri Uganda,John Senfuma w’imyaka 40,yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gushaka gusambanya umukobwa w’imyaka 15 mu rugo iwabo. Ibi byabaye ubwo abarera uyu mwana w’umukobwa bacunze Senfuma yinjiye mu cyumba bakeka ko agiye gusambanya uyu mwana wabo baramufata. Nk’uko polisi ya Kanyanya aho ukekwa afungiye ,madamu Sheilah w’imyaka 26 utuye ahitwa Kyebando Erisa Zone mu karere ka Kampala District niwe watanze ikirego cyane ko ariwe wareraga uyu mwana. Amashusho yafatiwe muri uru rugo yakwirakwijwe henshi, yerekana Senfuma asaba imbabazi aba babyeyi, bizamura uburemere bw’ibirego.…

SOMA INKURU

ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu mutekano

Kuwa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024,   Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana n’intumwa ayoboye aho ari mu ruzinduko muri Qatar, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, bigamije gufatanya mu rwego rw’umutekano mu bihugu byombi. Minisitiri Gasana muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, ayoboye intumwa zirimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye. aba ba Minisitiri b’umutekano bombi bahagarariye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, ndetse n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko z’ibihugu byombi. Minisitiri w’Umutekano muri Qatar, Sheikh Khalifa bin Hamad bin…

SOMA INKURU

Yarafushye aruma umugore bimuviramo gutakaza igice cy’ugutwi

Umugabo wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntura mu karere ka Rusizi yarumye umugore we ugutwi ubwo bakimbiranaga amushinja kumuca inyuma, igice kimwe cyako agikuraho. Umugore wakorewe ihohoterwa nawe yarafite inshingano mu Rwunge rw’Amashuri rwa Giheke. Abaturanyi batabaye uwo muryango utuye mu mudugudu wa Rugombo, akagari ka Giheke, umurenge wa Giheke, akarere ka Rusizi, basanze uyu mugore warumwe ugutwi avirirana mu gihe umugabo we yari afite amaraso ku munwa ameze nk’umaze kurya inyama mbisi. Umuturanyi w’uyu muryango wahaye amakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko uru rugomo rwabaye mu rukerera…

SOMA INKURU

M23 yatangaje ko ingabo za RDC zabakoreye ubushotoranyi bukomeye bazishyura ikiguzi kinini

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko kwicwa kw’abasirikare bayo bakuru bishwe kuwa 16 Mutarama 2024, ari ubushotoranyi Ingabo za RDC zakoreye uyu mutwe, mu gihe impande zombi zari zaremeye guhagarika imirwano. Yagize ati “Baje kutugabaho ibitero. Abofisiye babiri bagiraga uruhare mu guhumuriza abaturage, nk’igihe Leta yarasaga amabombe ku nzu, ibitaro n’amashuri, abagabo babaga hafi y’abaturage, bumvaga abaturage, babafashaga, ni abakomanda b’intwari, babishe.” Yavuze ko Ingabo za Leta ya RDC zahaye ubutumwa M23 kandi ngo yabwumvise. Ati “Bazishyura ikiguzi kinini. Dufite imbaraga, turiteguye bijyanye n’intego…

SOMA INKURU