USA yashyize ukuri hanze ku bijyanye n’abasirikare bayo muri Gaza


Ingingo yo kuba abasirikare ba  Leta Zunze Ubumwe za Amerika  bajya i Gaza yagarutsweho ku wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, mu kiganiro Umuvugizi w’itsinda rishinzwe ibijyanye n’umutekano w’igihugu muri White House, John Kirby, yagiranye n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyabaye mu gihe hari hashize iminsi hacaracara amakuru avuga ko abasirikare ba Amerika baba baramaze kugera i Gaza.

Ati “Nta gahunda ihari cyangwa ubushake bwo kohereza abasirikare ba Amerika ku rugamba i Gaza, haba uyu munsi cyangwa mu bihe biri imbere.”

Yakomeje avuga ko icyo Amerika iri gukora ari ukureba uko abatuye agace ka Gaza bazongera kubaho nyuma y’intambara.

Aya magambo ya John Kirby aje nyuma y’iminsi mike Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris, na we avuze ko nta basirikare b’Igihugu cye bari i Gaza.

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House byari byatangaje ko nta musirikare w’iki gihugu wigeze woherezwa i Gaza mu ntambara Israel irimo n’umutwe wa Hamas kandi ko nta n’uwo giteganya kohereza.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.