Abanyarwanda baraburirwa umuhindo uregereje

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Aimable Gahigi, arasaba abantu gutangira kwitegura imvura y’umuhindo hirindwa ingaruka zaterwa n’ibiza kuko iyo umuhindo ugitangira ugaragaramo imvura n’umuyaga mwinshi. Abitangaje mu gihe hirya no hino mu Turere dutandukanye, ubuyobozi burimo gukangurira abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka bakajya gutura ahatabateza ibibazo. Mu kiganiro yahaye RBA, Aimable Gahigi, avuga ko mu gihe hitegurwa imvura y’umuhindo, buri muturage akwiye kwisuzuma akareba ko ahanyuraga amazi hameze neza ku buryo azabasha guhita ndetse n’ibindi bijyanye no kwirinda umuyaga mwishi. Avuga ko imyiteguro…

SOMA INKURU

Umusaza w’imyaka 84 yishe umugore we amuziza imibonano mpuzabitsina

Umusaza w’imyaka 84, witwa Gabriel Ahuwa, yemeje ko yishe umugore we w’imyaka 75 kubera umujinya kuko ngo yangaga ko baryamana, kandi akajya anumva bamubwira hari abayobozi bo mu itorero baryamana n’uwo mugore we. Uwo musaza yafashwe na Polisi akurikiranywe icyaha cy’ubwicanyi nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Edo, Benin City, SP Chidi Nwabuzor. Gabriel Ahuwa, yavuze ko ashinja umugore we kuba yararyamanaga n’abayobozi bo mu itorero yasengeragamo ariko we yamusaba ko baryama akamuhakanira. Ibyo rero ngo ni byo yatumye agira umujinya yica uwo mugore we bari bafitanye abana…

SOMA INKURU

Hafashwe icyemezo ku rubanza rwa Basabose

Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwemeje ko Pierre Basabose ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeza kuburanishwa, nubwo afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rumwe n’urwa Kabuga Félicien.   Pierre Basabose ni Umunyarwanda wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda n’umucuruzi utaramenyekanye cyane ku rwego n’urwa Kabuga Félicien uherutse guhagarikirwa urubanza bikozwe n’urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kubera impamvu z’uburwayi butuma atabasha kwibuka. Basabose w’imyaka 76 na we afite ibibazo by’uburwayi nk’ubwo ariko ubutabera bw’u Bubiligi bwanzuye ko urubanza rwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranweho…

SOMA INKURU

Urupfu rwa Rubayita rwahagurukije u Rwanda

Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yohereje umudipolomate mu gace ka Iten gukurikirana iby’urupfu rubabaje rw’Umunyarwanda, Siraj Rubayita waguyeyo. Rubayita w’imyaka 34 yari amenyerewe mu mikino ngororangingo yo gusiganwa ku maguru no gusimbuka akaba yarapfuye ku wa Gatanu tariki 18 Kanama, aguye muri Iten muri Kenya aho yari ari mu myitozo. Kugeza ubu iperereza rirakomeje ariko ibitangazamakuru byo muri Kenya byavuze ko inkuru y’uru rupfu yamenyekanye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umukinnyi mugenzi we wo muri Kenya ku wa Kane w’icyumweru cyabanjirije icyo yapfuyemo. Ayo makimbirane ngo yaturutse ku bwumvikane bucye bagiranye…

SOMA INKURU

Donald Trump yiyemeje kwishyikiriza urukiko

Donald Trump yatangaje ko ku wa Kane azishyikiriza urukiko rwo muri Leta ya Georgia kugira ngo abazwe ku byaha ashinjwa byo kwivanga mu matora. Umucamanza wo muri Leta ya Atlanta uri gukurikirana dosiye ya Trump yavuze ko kugira ngo Trump adafungwa agomba gutanga ingwate ingana na 200.000$. Ibyo bivuze ko Trump azaba yemerewe kuguma hanze yidegembya mu gihe urubanza rwe rutaraburanishwa mu mizi ngo humvwe abatangabuhamya. Trump ahakana ibyaha 13 ashinjwa. Kugeza ubu niwe uri ku isonga mu bakandida b’ishyaka ry’aba-républicain bahataniye kuzabonekamo umwe urihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu…

SOMA INKURU