Ikihishe inyuma y’ubwiyongere bw’abana bata ishuri n’uturere twiganjemo iki kibazo

Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, yasuye ibigo by’amashuri by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’amashuri yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu turere 21, nyuma y’uru rugendo isesengura ry’aba basenateri ryagaragaje ko hari uturere dufite abana benshi bavuye mu ishuri ku isonga hari uturere twa Nyanza, Musanze, Burera, Gisagara, Rutsiro na Gatsibo. Raporo yakozwe n’iyo komosiyo yagejejwe imbere y’Inteko Rusange ya Sena ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023, berekanye ko ikiganje mu gutuma abana bata ishuri harimo kuba abana barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsindwa bakanga gusibira. Abasenateri…

SOMA INKURU