Abaturage bo mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’uko abatuye uyu murenge batagira amazi yo kwifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, ibi bikabaviramo ingaruka zo guhora barwaye indwara zituruka ku gukoresha amazi mabi, baboneraho gusaba inzego zibishinzwe kuyageza muri uyu murenge. Umuwe yagize ati “Dukunda kurwara inzoka cyane kubera ibizi tuvoma hariya hepfo biba birimo imyanda myinshi, ubwo iyo tubivomye tukabinywa abana bacu bakabinywa turwara inzo.” Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nzangwa giherereye muri uyu Murenge wa Rweru, buvuga ko mu barwayi…
SOMA INKURUDay: December 26, 2022
Ingaruka z’ibiza: Ahari umuhanda hahindutse icyuzi
Nyuma y’aho umuhanda umaze imyaka ibiri warangiritse ku buryo n’imodoka zawukoreragamo za RITCO zavaga i Kigali zijya i Zaza zahagaritse kuwunyuramo bitewe no kuba ahari umuhanda harahindutse icyuzi; ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwatangaje ko uyu muhanda uhuza aka karere n’aka Ngoma unyuze ahazwi nka Cyaruhogo ugahinguka mu murenge wa Zaza, ugiye gukorwa hashyirwemo ibiraro bishya bizatuma uhinduka nyabagendwa. Bamwe mu batuye muri ibi bice baherutse kubwira itangazamakuru ko babangamiwe n’iyangirika ry’uyu muhanda ngo kuko ryatumye iterambere bari bagezeho risubira inyuma. Umwe yagize ati “ Ubundi twavaga i Kigali duhita twambuka…
SOMA INKURUKagitumba: Abana bata ishuri bakajya gukora imirimo y’amaboko n’ubucuruzi
Ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda hari abana bakora imirimo ivunanye harimo nko kwikorera imizigo n’ubucuruzi bwo kwambutsa magendu ndetse n’ibiyobyabwenge nka kanyanga n’ibindi bicuruzwa bituruka muri iki gihugu cy’abaturanyi. Mutabazi John umaze imyaka 32 yigisha akaba umwe mu barimu ba Matimba Primary School iherereye mu karere ka Nyagatare, avuga ko muri iki gihe gukurikirana umwana ku mwarimu bisigaye bigoye, cyane ko byabaye ubucuruzi, umwana yaza ku ishuri cyangwa ntaze umwarimu yigisha abo abonye, ubuzima bugakomeza. Mutabazi avuga ko kera umwana yavaga mu rugo ajya ku…
SOMA INKURU