Ebola ikomeje kwivugana abantu mu gihugu cy’abaturanyi, ingamba zikakaye zikomeje gufatwa


Uganda yibasiwe na Ebola ku buryo bukomeye, byanatumye Perezida Museveni afata ingamba zo gukumira urujya n’uruza mu turere tubiri irimo cyane Mubende na Kassanda.

Amakuru atangazwa n’inzego z’ubuzima avuga ko umuganga wa gatanu yahitanywe n’iki cyorezo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Ebola yahitanye umuganga wakoreraga mu karere ka Mubende witwa Dr John Grace Walugembe.

Nibura ubu muri Uganda hamaze gupfa abantu 20 bishwe na Ebola.

Ibyago byo kuba umuntu yahitanwa na Ebola, biri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi byorezo nka Covid-19, aho imibare ya OMS igaragaza ko biri hagati ya 25 na 90%. Nka Covid-19 yo byavugwaga ko ibyago byo kuba yahitana umuntu biri kuri 3%.

 

 

Yanditswe na IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.