Ni izihe ngaruka zo kwangira abangavu kuboneza urubyaro

Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2022 yanze umushinga wo kuvugurura itegeko ririho rikemera gukoresha imiti n’uburyo bwo kuboneza urubyaro kuva ku bana b’imyaka 15. Uyu mushinga wari wagejejwe mu nteko na bamwe mu badepite bifuza kurwanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu. Minisiteri ifite uburinganire mu nshingano muri uyu mwaka yavuze ko inda ziterwa abangavu zazamutseho 23% zivuye ku 19,701 mu 2020 zikagera ku 23,000 mu 2021. Amategeko y’u Rwanda agena ko umwana ari umuntu uri munsi y’imyaka 18 kandi itegeko ryo mu 2016 ntiryemerera abana…

SOMA INKURU

Abasirikare babiri b’ipeti rya Colonel bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare, barazira iki?

Abasirikare babiri b’ipeti rya colonel mu cyumweru gishize bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rw’Intara ya Kivu ya Ruguru bashinjwa uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bunagana, nk’uko bivugwa na Radio Okapi.  Hashize amazi ane uyu mujyi uri ku mupaka n’uduce two hafi yawo mu karere ka Rutshuru byigaruriwe n’umutwe wa M23 wirukanye ingabo za leta. Col Désiré Lobo na Col Jean-Marie Diadia wa Diadia bari bakuriye imitwe y’ingabo bararegwa ibyaha bine nk’uko radio Okapi ibitangaza. Ntibiramenyekana neza niba Lobo na Diadia wa Diadia bahakana cyangwa bemera ibyaha baregwa. Bivugwa ko aba…

SOMA INKURU

Ebola ikomeje kwivugana abantu mu gihugu cy’abaturanyi, ingamba zikakaye zikomeje gufatwa

Uganda yibasiwe na Ebola ku buryo bukomeye, byanatumye Perezida Museveni afata ingamba zo gukumira urujya n’uruza mu turere tubiri irimo cyane Mubende na Kassanda. Amakuru atangazwa n’inzego z’ubuzima avuga ko umuganga wa gatanu yahitanywe n’iki cyorezo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru. Ebola yahitanye umuganga wakoreraga mu karere ka Mubende witwa Dr John Grace Walugembe. Nibura ubu muri Uganda hamaze gupfa abantu 20 bishwe na Ebola. Ibyago byo kuba umuntu yahitanwa na Ebola, biri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi byorezo nka Covid-19, aho imibare ya OMS igaragaza ko biri hagati ya…

SOMA INKURU