Uganda: Abavuzi gakondo bahagaritswe dore ikibyihishe inyuma

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse abavuzi gakondo kureka kuvura abantu muri iki gihe cy’ikiza cya Ebola, kimaze kwica abantu 19 mu gihugu. Museveni yanategetse abashinzwe umutekano guta muri yombi abantu bacyekwa ko banduye iyi virusi, mu gihe baba banze kwishyira mu kato. Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku gihugu ku wa gatatu ryanyuze kuri televiziyo, aho yagezeho agakoresha ururimi rwa Luganda rukoreshwa na benshi, kugira ngo abashe kubibwirira mu buryo butaziguye. Yabwiye abavuzi gakondo n’abavurisha imiti rwatsi kutavura abantu bacyekwaho kwandura Ebola. Bibaye nyuma y’urupfu rw’umugabo wari ufite imyaka 45,…

SOMA INKURU

Uruganda rukora imiti rwafunzwe imiryango, rurazira iki?

Abashinzwe ubuzima mu Buhinde bategetse ko uruganda rw’imiti y’inkorora ya sirop/syrups ruhagarika ibikorwa nyuma y’uko iyo miti yarwo ihujwe n’imfu z’abana muri Gambia. Maiden Pharmaceuticals yarenze ku mategeko “mu gukora no gusuzuma ibikorwa byayo”, nk’uko abagenzuzi mu Buhinde babivuze. Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ryari ryaburiye isi kubera imiti inyobwa ine y’inkorora y’uru ruganda yatumye hapfa abana hafi 70. Iperereza n’ubu rirakomeje mu Buhinde no muri Gambia. Abashinzwe ubugenzuzi bavuze ko bahagaritse ibikorwa byose byo gukora imiti by’uru ruganda rw’i Delhi nyuma yo kubona ko rwarenze ku mabwiriza…

SOMA INKURU

Hari umuburo ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo

Itsinda ry’Impiguke, ryitwa Observatoire volcanologique de Goma, OVG, mu itangazo ryashyize ahagarara, ryavuze ko ku wa 11 Ukwakira 2022, ahagana saa 3:30 ryabonye ibimenyetso bigaragaza ko impinduka kuri iki kirunga cya Nyiragongo. Iri tsinda ry’abahanga bashinzwe gukurikirana ibijyanye n’iruka ry’ibirunga mu Mujyi wa Goma, ryatangaje ko hari ibimenyetso bidasanzwe byabonetse ku kirunga cya Nyiragongo giherereye mu Burasirazuba bwa Congo, risaba abaturage kuba maso kurushaho. Ibyo bimenyetso byabonetse mu gace ka Munigi na Kibati, aho bigaragaza ko ibikoma byacyo bigitogota. Itangazo rya OVG risobanura ko nyuma yo gusesengura ingufu ziboneka muri…

SOMA INKURU