Idosiye ya Miss Elsa yashyikirijwe urukiko, urubanza rutegerejwe na benshi kuwa kabiri


Kuwa kane tariki 19 Gicurasi 2022 ni bwo dosiye  ikubiyemo ibirego bya Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira yashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, urubanza rukaba ruzaburanwa kuwa Kabiri, tariki ya 24 Gicurasi 2022.

Mu byaha aba bombi bakurikiranyweho harimo icyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma. Amategeko agena ko uwagikoze abigambiriye iyo kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.

Ikindi cyaha bakurikiranyweho ni ukoshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera. Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000. 000 Frw.

Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Iki cyaha kiramutse kibahamye, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenga 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ahasigaye ni ugutegereza urubanza rw’aba bombi rutegerejwe n’amatsiko y’abatari bake.

 

 

Ange  KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.