Hejuru yo gusambanya abana hari ibindi bikorwa by’ihohoterwa bibakorerwa -Dr Murangira

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzahacyaha, RIB rwibukije abantu ko hejuru yo gusambanya abana hari n’ibindi bikorwa bibakorerwa bifatwa nk’ihohotera kandi bikomeje kugaragara henshi. Mu Rwanda hamaze iminsi hagaragara abantu benshi bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana. Nubwo gusambanya umwana ari ryo hohoterwa riri ku isonga, ntabwo ari ryo ryonyine rikorerwa abana mu Rwanda. Imbere y’Amategeko y’u Rwanda, umwana ni umuntu wese uri munsi y’imyaka 18, uyu aba ari umwana kandi akanafatwa nk’umunyantege nke akaba ariyo mpamvu amategeko amurengera akanamurinda. Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yongeye kugaruka ku kibazo…

SOMA INKURU

Abasirikare bane bakekwagaho gushaka kwica Perezida barekuwe

Kuri uyu wa kane taliki ya 24 Gashyantare 2022, Centrafrique yarekuye abasirikare bane bo mu nzego za “MINUSCA” zibungabunga amahoro muri icyo gihugu, bari bafatiwe ku kibuga cy’indege i Bangui kuwa mbere tariki 21 Gashyantare 2022 bakekwaho kuba bari mu mugambi wo gushaka kwica Perezida w’iki gihugu Faustin Archange Touadera. Umushinjacyaha ukorera i Bangui muri centrafrique yatangaje ko aba basirikare bane nta cyaha bazakurikiranwaho, Didier Tambo akavuga ko amasezerano ari hagati y’inzego za ONU na Leta y’icyo gihugu atabemerera kugezwa imbere y’umucamanza. Ambasade y’Ubufaransa hamwe na ONU bavuze ko ,…

SOMA INKURU

Kenya na Zimbabwe bafatiwe ibihano na FIFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryahagaritse Kenya na Zimbabwe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kubera uburyo Guverinoma z’ibyo bihugu zivanze mu mikorere y’inzego z’umupira w’amaguru wabyo. Zimbabwe ihanwe nyuma y’uko Guverinoma yanze kuvana ukuboko kwayo mu miyoborere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, dore ko iherutse gushyiraho ubuyobozi bushya. Abayobozi ba mbere bakuweho mu Ugushyingo umwaka ushize bashinjwa ruswa. Kenya nayo yazize kuba Minisiteri ya siporo yarakuyeho ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu bushinjwa ruswa. Nick Mwendwa wahoze ayoboye ubu ari gukurikiranwa n’inkiko. Umwanzuro wo guhagarika ibi bihugu watangajwe kuri…

SOMA INKURU

Uko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika witwaye ku kibazo cya Ukraine n’Uburusiya

Kuri uyu wa kane taliki ya 24 Gashyantare 2022, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika “AU” wamaganye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine kandi usaba ko imirwano ihita ihagarara, uyu muryango ukavuga ko iyi ntambara ishobora guteza amakimbirane y’imigabane. Ibi byatangajwe mu gihe ibihugu byinshi ku isi bikomeje kugaragaza ko Uburusiya bukomeje kurengera mu bitero bikomeje guhitana inzirakarengane muri Ukraine. Umuyobozi w’uyu muryango, Perezida wa Senegal, Macky Sall, na Moussa Faki Mahamat, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, bavuze ko bahangayikishijwe cyane n’ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine. Bahamagariye Uburusiya “kubahiriza amategeko mpuzamahanga, ubusugire bw’akarere n’ubusugire…

SOMA INKURU