Icyo Minisitiri Gatabazi avuga ku ikumirwa ry’abafana ku bibuga

Mu mpera z’Ukuboza ni bwo abafana bongeye gukumirwa ku bibuga mu gihe nta mezi ane yari ashize bemerewe kwitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu. Basabwaga kuba barikingije ndetse bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko bipimishije COVID-19, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari yitabiriye umukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC yatangaje ko ikibazo cy’abafana bakumiriwe ku kibuga kizwi ariko kirikwigwaho. Minisitiri  Gatabazi yagize ati “Murabizi ko mu mpera z’uyu mwaka haje ubwoko bushya bwa COVID-19 ‘Omicron’ butuma dutinya ko ubwandu bushobora kwiyongera, dusaba ko imikino yaba…

SOMA INKURU

Urubanza rwitiriwe Rusesabagina rurakomereza mu rukiko rw’ubujurire

Kuri uyu wa Mbere kuwa 17 Mutarama 2022, urukiko rw’ubujurire ruratangira kuburanisha urubanza rw’abari abayobozi, abayoboke n’abarwanyi b’umutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari uwukuriye, bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Ubwo baburanishwaga n’urukiko rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi, Paul Rusesabagina n’abandi 20 baregwaga hamwe bari bakatiwe ibihano bihera ku myaka 3 kugera kuri 25. Ubujurire bugiye gusuzumwa ni ubw’abaregeye indishyi bagaragaje ko batishimiye uko zabazwe bashingiye ku byo bari basabye mu iburanisha. Nsengiyumva Vincent yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata aho abarwanyi b’uyu mutwe bateye bakamurasa…

SOMA INKURU

Yatangaje ko ari mu rukundo nyuma y’ibikomere yahuye nabyo

Mu kiganiro Aline Gahongayire yagiranye na Radio Rwanda cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, yatangaje ko aryohewe n’urukundo muri iki gihe n’umukunzi we mushya ushobora kuba atari uwo mu Rwanda. Uyu muhanzikazi watangiye umuziki afite imyaka 12 y’amavuko, avuga ko aryohewe n’ubuzima bushya bw’urukundo rw’icyanga yinjiyemo kuko yabanje gufata igihe kinini cyo gukira ibikomere by’urukundo rw’ahahise. Gahongayire avuga ko ntawe yakwifuriza gutandukana n’uwo akunda bitewe n’ibihe yanyuzemo. Ati “ Urukundo ni rwiza kubera y’uko ntigeze naba mu rukundo cyangwa se muri ‘relationship’ irapfa nta muntu nifuriza…

SOMA INKURU

Impamvu covid-19 yatumye abakire ku isi barushaho gukira

Icyorezo cya coronavirus cyatumye abakire ba mbere ku isi bakira kurushaho ariko gituma abantu benshi kurushaho bisanga babayeho mu bucyene, nkuko bivugwa n’umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza OXFAM. Ikigero kiri hasi cy’ibyinjizwa n’abacyene cyane bo ku isi cyagize uruhare mu rupfu rw’abantu 21,000 buri munsi, nkuko raporo y’uyu muryango ibivuga. Ariko abagabo 10 ba mbere b’abaherwe ku isi bakubye inshuro zirenga ebyiri umutungo wabo uwushyize hamwe kuva mu kwezi kwa gatatu mu 2020, nkuko OXFAM ibivuga. Ubusanzwe OXFAM isohora raporo ku busumbane ku isi mu ntangiriro y’inama y’isi ku bukungu izwi…

SOMA INKURU

Nyagatare: Uwihaye Imana akaba n’umurezi arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare, akagari ka Nyagatare,uUmudugudu wa Nyagatare ya II, umufurere ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri mu kigo cy’amashuri aracyekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu “mufurere hari impamvu zifatika zigaragaza ko yahohoteye uyu mwana mu bihe bitandukanye harimo na tariki ya 27 Ukuboza 2021.” Ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’ Dr Murangira yasabye ibigo by’amashuri gushyiraho Komite zishinzwe kurwanya ibyaha byo…

SOMA INKURU

Abahanga mu buzima bahakanye ubwoko bushya bwa covid-19 “Deltacron”

Nyuma y’aho isi ikangaranye nyuma y’itangazwa ry’ubwoko bushya bwa covid-19 bwiswe “Deltacron”, kuwa 11 Mutarama 2022 bivugwa ko abashakashatsi bo mu kirwa cya Chypre bavumbuye ubu bwoko bushya bwa Coronavirus ifite utunyangingo turimo utwa Delta na Omicron, abahanga mu bya virusi  bayihakanye ndetse bashimangira ko nta gihamya cyerekana ko ku Isi hari ubu bwoko bushya bwa covid-19. Zimwe mu nzobere mu bijyanye n’ubuzima zatangaje ko Deltacron ishobora kuba ari iyo gutera abantu ubwoba kuruta uko yaba ari Coronavirus yihinduranyije, mu gihe abandi bavuga ko hashobora kuba harabayeho ikosa muri laboratoire…

SOMA INKURU

Nkombo: Hatagize igikorwa inzara yavuza ubuhuha

Abatuye ku Kirwa cya Nkombo giherereye mu karere ka Rusizi bemeza  ko imvura baheruka ari iyaguye kuri Noheli nayo itaragize icyo imara kuko yasanze imisozi yarakakaye, ibi akaba ariyo ntandaro y’amapfa yahibasiye bitewe no kuma kw’imyaka bari barahinze. Mu murenge wa Nkombo, haciwe amaterasi ku buso bwa hegitari 105, ariko izuba ryatumye imyaka ihinze ku buso bwa hegitari 39 yuma. Uwahawe izina rya Mukamwiza kuko atashakaga ko amenyekana, yatangaje ko imvura y’Ugushyingo ku Nkombo ntayahaguye, ibi byatumye imyaka yose yuma, kuri ubu inzara ikaba inuma. Umwe mu baturage bo ku…

SOMA INKURU

Ambasaderi Nduhungirehe yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Ejo hashize, tariki 11 Mutarama 2022, nibwo Ambasaderi Oliver Nduhungirehe, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Lativia, akaba yarazishyikirije Perezida Egils Levits. Uwo muhango wabaye nyuma yo guhura n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Latvia kuwa Mbere, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi. Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko azibanda ku kukabaka ubufatanye buhamye mu by’ubukungu na dipolomasi hagati y’ibihugu byombi. Yashimangiye kandi ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, n’ubwo bitandukanywa n’intera nini, Latvia kikaba ari igihugu gito giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi.  …

SOMA INKURU

Huye: Bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19

Abantu barimo umukinnyi wa Mukura VS bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19, byerekana ko ari bazima bajya gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi harimo abarwaye icyo cyorezo. Abakurikiranywe barimo babiri bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, bafatirwa mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye kuri Stade Huye, aho bari bagiye gukora ikizami cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, mu gihe umukinnyi wa Mukura VS Aphrodice Biraboneye w’imyaka 26, na we yafatiwe kuri Stade Huye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022,…

SOMA INKURU

Havumbuwe ubwoko bushya bwa coronavirus bw’uruhurirane bwa omicron na delta

Umwarimu muri Kaminuza ya Chypre akaba n’Umuyobozi wa Laboratwari yiga ku ikoranabuhanga mu by’ibinyabuzima na za virus, Leondios Kostrikis, yatangaje ko ko bavumbuye ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya, igizwe na utunyanyingo twa Delta n’utwa Omicron. ubwo bwoko bushya babuhaye izina rya “Deltacron” bitewe n’impurirane y’utunyangingo tuyigize. Yagize ati “Ubu twamaze kubona ko muri ubu bwoko bushya hari uruhurirare rwa Delta na Omicron.” Yavuze ko hatahuwe abanduye “Deltacron” 25 kandi ubusesenguzi bwerekana ko ishobora kuba ifite aho ihuriye n’ubwiyongere bw’abarwariye mu bitaro kurusha abarwariye mu ngo. Icyakora ntiharagaragazwa niba irusha ubukana…

SOMA INKURU