Leta yahagurukiye ikibazo cy’ibigo by’ubwishingizi n’amavuriro

Leta y’u Rwanda yinjiye mu kibazo cy’amavuriro yigenga ashinja ibigo by’ubwishingizi bitatu kutayishyura, itegeka ko habarwa ibirarane byose aya mavuriro aberewemo bikishyurwa bitarenze amasaha 24. Iki kibazo cyatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo hateranaga inama idasanzwe y’inteko y’Ishyirahamwe ry’Amavuriro Yigenga mu Rwanda (RPMFA). Iyi nama yigaga ku kibazo cy’amavuriro yigenga ashinja Britam, Radiant na Sanlam kutayishyura amafaranga bayabereyemo, kuri serivisi yahaye abakikiya b’ibi bigo by’ubwishingizi. Inama yarangiye hafashwe umwanzuro ko abakiliya b’ibi bigo by’ubwishingizi batazongera kuvurwa mu gihe batiyishyuriye 100%. Ni icyemezo cyakuruye impaka ndetse bamwe mu baturage…

SOMA INKURU

Uko urubanza rwa Cyuma Hassan rwagenze mu rukiko rw’ubujurire

Kuri uyu wa 25 Mutarama 2022 mu rukiko rw’ubujurire ruherereye Kacyiru, Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yagaragaraje ko yifuza gufungurwa akaburana ari hanze, yahawe umwanya ngo asobanure impamvu ashingiraho asaba kurekurwa by’agateganyo, avuga ko uburyo yafashwemo bunyuranyije amategeko. Ati “Nafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko abantu ntazi bansanze iwanjye n’aho ishema TV ikorera. Abo twari turi kumwe barabafashe barababoha nanjye baramfata ariko ntibamenyesha icyo bamfatiye.” Me Gatera Gashabana na we yagaragaje ko abagiye gufata umukiliya we batigeze banamukorera inyandikomvugo igaragaraza ibyaha ashinjwa kandi ko bagiye kumuta muri yombi mbere…

SOMA INKURU

Malawi: Perezida Chakwera yasezereye guverinoma yose

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yirukanye abagize guverinoma bose kubera impungenge atewe na ruswa. Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo kuwa mbere, Perezida Chakwera yiyemeje “guhangana n’imyifatire idakurikije amategeko y’abakozi ba leta”. Yavuze ko abagize guverinoma bashya bazatangazwa mu minsi ibiri. Abaminisitiri batatu bari kuregwa ibyaha binyuranye, barimo minisitiri w’ubutaka watawe muri yombi mu kwezi gushize aregwa kurya ruswa. Minisitiri w’umurimo ushinjwa kunyereza imari yagenewe kurwanya Covid, naho minisitiri w’ingufu araregwa amanyanga mu bucuruzi bw’ibitoro. Bose bahakana ibyaha bakekwaho. Chakwera yatowe mu 2020 yizeza kurwanya ruswa ariko mu cyumweru gishize amatsinda…

SOMA INKURU

Abasirikare 8,500 b’Amerika bambariye urugamba

Abasirikare 8,500 b’Amerika bambariye urugamba, baryamiye amajanja biteguye koherezwa aho rukomeye igihe icyo ari cyo cyose, muri iki gihe ubushyamirane kuri Ukraine burimo kwiyongera, nkuko bivugwa n’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, Pentagon. Uburusiya bukomeje guhakana buvuga ko budateganya kugaba igitero cya gisirikare muri Ukraine, nubwo bwakoranyirije abasirikare 100,000 hafi yayo. Ku wa mbere, Perezida w’Amerika Joe Biden yagiranye inama kuri videwo n’inshuti z’Amerika z’ibihugu by’i Burayi, mu gihe ibihugu by’i Burayi n’Amerika bifite intego yo kugera kuri gahunda bihuriyeho mu gihe Uburusiya bwaba bushotoranye. Pentagon yavuze ko nta cyemezo cyari cyafatwa…

SOMA INKURU

Yafatiwe ibihano bitoroshye na FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, kutitabira imikino itandatu ya Shampiyona no gutanga amande y’ibihumbi 150 Frw kubera amagambo yavuze kuri Muvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports n’umusifuzi Ahishakiye Balthazar. Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Mbere rivuga ko “inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022, yasanze Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvénal, nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na Gorilla FC. Komisiyo yamuhanishije gusiba…

SOMA INKURU