Iburengerazuba: Bane mu bayoboraga uturere ntibisanze mu batowe muri njyanama

Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba twabonye abagize Inama Njyanama zizatorwamo abayobozi b’uturere, muri iyo Ntara ariko hari abari abayobozi b’uturere batatu biyamamaje ntibatorwa, mu gihe hari undi umwe utiyamamaje. Abatowe muri Rusizi Ni amatora yitabiriwe n’abashaka kujya mu Nama Njyanama benshi kandi bafite byinshi bashaka guhindura, umubare w’abitabiriye kwinjirana mu nama njyanama uyu mwaka ukaba uruta abahatanye mu matora yabaye mu bihe byashize. Buri Karere byari biteganyijwe ko gatora abakandida umunani (8) bagomba kwiyongeramo abavuye muri 30% by’abagore hamwe n’uhagarariye urubyiruko, abafite ubumuga hamwe n’abikorera bakuzura 17. Mu Karere Rubavu kwiyamamaza mu…

SOMA INKURU

Icyasabwe abajyanama bashya b’uturere

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abatorerwa kujya mu nama njyanama z’uturere kumanuka bagasanga abaturage mu ngo bakamenya ibibazo byabo, kugira ngo mu gihe cyo kubakorera ubuvugizi, babe bafite amakuru ahagije y’ubuzima bwabo. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Rwamagana, ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kugenzura uko amatora y’abajyanama rusange umunani bajya mu nama njyanama z’uturere ari kungenda. Ni igikorwa kiri kubera hirya no hino mu turere dutandukanye aho hari gutorwa abajyanama umunani buzuza abatowe mu mpera z’icyumweru gishize, barimo…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yakiriye uwashinze ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Shabana Basij-Rasikh washinze akaba na Perezida w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan (SOLA) riheruka kwimurira ibikorwa byaryo mu Rwanda by’agateganyo. Village Urugwiro, ibinyujije ku rukuta rwa Twitter rwanditse ko aba bombi bahuye, banagirana ibiganiro byihariye ariko nta makuru arambuye abyerekeye yigeze atangazwa. Shabana Basij-Rasikh w’imyaka 31 yasuye u Rwanda nyuma y’amezi agera kuri abiri ibikorwa by’ishuri rye abyimuriye mu rw’Imisozi 1000 nyuma y’inkubiri yakurikiye ifatwa ry’ubutegetsi kw’Abataliban. Abakobwa 250 bo mu Ishuri rikuru ryigisha…

SOMA INKURU

Hakwiye gushimangira ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa -Minisitiri w’intebe 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga,Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente yitabiriye ihuriro rya kane ry’ubufatanye bw’inzego z’ibanze rya Afurika n’u Bushinwa ashimangira ko hakwiye kugumaho ubushake bwa politiki mu gushimangira ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa.  Mu ijambo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente yagejeje kubitabiriye iri huriro hifashishijwe ikoranabuhanga,  avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishima  ubufatanye buhari hagati y’ ibihugu byombi, ndetse no hagati y’ ubushinwa na Afurika muri Rusange. Minisitiri w’ intebe Edourd Ngirente kandi yavuze ko ubu bufatanye bwafashije mu iterambere mu nzego zitandukanye. Yagize…

SOMA INKURU

Minisitire Ngamije yerekanye kimwe mu byihishe inyuma y’igwingira ry’abana

Mu gikorwa cyo gutangiza  icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ku wa 15 Ugushyingo 2021, Minisitire  w’ubuzima Dr Ngamije Daniel  yatangaje ko hakiri ikibazo gihangayikishije cy’inzoka zo mu nda by’umwihariko ku bana bato n’abakuru muri rusange kuko byagaragaye ko bagira uruhare mu kwanduza abana. Minisitiri w’Ubuzima, yashimangiye ko ikibazo cy’inzoka zo mu nda mu bana bato gihangayikishije kuko abagera kuri 40% bafite izi ndwara ndetse ziri mu bitera ibibazo bikomeye birimo no kugwingira. Ati “Ubushakashatsi twakoze mu bigo by’amashuri aho twagiye dusuzuma umusarane w’abana twasanze abagera kuri 40% bafite…

SOMA INKURU

Icyihishe inyuma y’ihagarikwa rya Sefu Niyonzima mu mavubi

Amakuru akomeje gucicikana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ni ayatangajwe n’Ishyirahamwery’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho  yemeje ko Niyonzima Olivier uzwi nka Seif yahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu (Amavubi) mu gihe kitazwi biturutse ku myitwarire mibi yamugaragayeho. Uyu mukinnyi wirukanwe mu mavubi, yari yagaragaye mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1 ku wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, umunsi wa nyuma usoza imikino yo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Ikipe y’u Rwanda yasoje…

SOMA INKURU

Icyegeranyo ku banyeshuri bakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye

Kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Ugushyingo 2021, nibwo  Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta umwaka wa 2021 bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye , uwa 3 w’amashuri nderabarezi (TTC), n’uwa 5 w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (L5). Muri rusange abanyeshuri batsinze Ibizamini bya Leta ku buryo bukurikira: Mu cyiciro cy’Uburezi rusange hakoze 47,399 hatsinda 40,435 (85.3%), mu Myuga n’Ubumenyingiro hakoze 22,523 hatsinda 21,544 (95.7%) naho mu mashuri Nderabarezi hakoze 2,988 hatsinda 2,980 (99.9%). Abanyeshuri ba mbere mu gihugu basoje amashuri yisumbuye, mu bumenyi rusange, uwa mbere ari Mugisha Abdul Karim…

SOMA INKURU

Ibikorwa bizibandwaho mu cyumweru cyahariwe umwana n’umubyeyi

Muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, abantu barenga miliyoni 11 barimo n’abakuze bazahabwa ikinini cy’inzoka. Iyi ngo ni indwara ihangayikishije haba mu bana n’abakuze Ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ababyeyi bari bazanye abana babo guhabwa inkingo bacikije, kureba uko biyongera haba mu biro ndetse n’uburebure, guhabwa ibinini by’inzoka n’ibindi bigamije kubafasha kugira ubuzima bwiza. Ayinkamiye Denise yagize ati “Inyungu ku buzima bw’umwana wanjye cyangwa abana muri rusange nuko bizabarinda za hato na hato zirimo indwara z’inzoka, imikurire y’umwana wanjye igiye kuba myiza.” Mukankundiye Mathilde ati…

SOMA INKURU

Sudani: Imyigaragambyo ikomeje kugwamo abatari bake

Abantu batanu baguye mu myigaragambyo yamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare muri Sudani, bikaba byarabaye ku wa Gatandatu tari 13 Ugushyingo 2021, ubwo ibihumbi by’abamagana ubwo butegetsi bwa gisirikare bongeraga kwiroha mu mihanda. Abateguye iyo myigaragambyo yamagana Gen Abdel Fattah al-Burhane, uyoboye itsinda ry’abahiritse ubutegetsi bw’abasivili muri Sudani, ngo byarabagoye cyane kugira ngo babigereho kuko Internet muri icyo gihugu imaze ibyumweru hafi bitatu idakora, bakaba ngo barifashishije ubutumwa bugufi no kumanika amatangazo ku nkuta. Loni n’aba Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye by’i Burayi na Amerika, basabye abo basirikare bahiritse ubutegetsi, guhagarika ibikorwa byose…

SOMA INKURU

Icyo Minisitire Gatabazi yasabye abagore binjiye muri njyanama y’akarere

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabaz Jean Marie Vianney, kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Ugushyingo 2021, yifatanyije n’abo mu karere ka Muhanga mu gikorwa cy’amatora y’Abajyanama ku rwego rw’Akarere, amatora y’abagore 5 bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’akarere. Yabasabye kujya batega amatwi abaturage bakumva ibyifuzo byabo. Ati “Impamvu dufata Abajyanama mu mategeko y’igihugu cyacu bahagararira abandi, ni uguhagararira abantu benshi batashobora guhurira hamwe ngo bifatire ibyemezo. Ku bw’izo mpamvu, bagomba kujya mu baturage, bakabumva, bakabatega amatwi, bakumva ibyifuzo byabo, bakumva ibibabangamiye bishingiye ku miyoborere wenda y’abayobozi cyangwa se ibindi biba…

SOMA INKURU