Imfungwa zisaga 700 zatorotse zinica umupolisi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Matadi imfungwa 737 zatorotse gereza, zica umwe mu bapolisi bageragezaga kuzitangira. Amakuru dukesha BBC avuga ko izi mfungwa zatorokeshejwe n’abantu babiri bitwaje intwaro bateye gereza zari zifungiyemo bakayifungura. Abagera kuri 300 muri izi mfungwa ngo bahise basatira abapolisi bari batangiye kurasa mu kirere babambura intwaro ndetse banicamo umwe. Ubuyobozi bw’iyi gereza bwatangaje ko yari ifungiyemo abagera kuri 737 nubwo isanganywe ubushobozi bwo kwakira abantu 150.   Source: BBC

SOMA INKURU

Karongi: Icyafashije imiryango 617 kuva mu makimbirane

Mu karere ka Karongi gaherereye mu Ntara y’Uburengerazuba habarurwaga imiryango 1012 yari ifitanye amakimbirane, muri yo 617 yavuye mu makimbirane ubu ibanye neza, bikaba byaragezweho hifashishijwe Inshuti z’umuryango n’abunzi bakorera muri aka karere. Yankurije Immacullée wo muri aka  karere ka Karongi, mu murenge wa Murundi n’umugabo we Munyampundu Evariste, bahoze babana mu makimbirane ariko baje gufashwa bayavamo. Nyuma yo kuganirizwa n’inshuti z’umuryango, Munyampundu yavuze ko yasanze ibyo yakoreraga umugore we byo gukoresha umutungo w’urugo batabyumvikanyeho, kumukubita no kutamufasha imirimo ari ihohoterwa. Ati “Ubu mfata ishoka nkagenda ngatema igiti nkacyasa, mfata…

SOMA INKURU

Ikibazo cyagarutsweho mu nama Nkuru y’Igihugu y’abana ya 15

Mu nama Nkuru y’Igihugu y’abana ya 15, abana basabye inzego zitandukanye kongera imbaraga mu kurwanya amakimbirane yo mu miryango no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana kuko ngo ari intandaro y’ibibazo bikomeye bibangamiye ejo habo heza. Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ni kimwe mu biza ku isonga mu bibangamiye uburere n’ahazaza heza h’umwana, nk’uko ababyeyi ubwabo babigaragaza. Abana basobanura ko byinshi mu bibazo biri mu miryango yabo binabakurikirana kugeza bamwe bigiriye mu buzima bwo ku muhanda. Abashoboye kwiga na bwo ngo bakomeza kugira ibibazo by’imitekerereze ari yo mpamvu basaba inzego bireba kugira icyo…

SOMA INKURU

Icyiciro gishya cy’abaturarwanda kigiye gukingirwa covid-19

U Rwanda rukomeje gushyira ingufu mu ngamba zo guhangana na covid-19, ni muri urwo rwego guhera kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ugushyingo 2021, Minisiteri y’Ubuzima itangiza igikorwa cyo gukingira ikindi cyiciro cy’abanyarwanda cyigizwe n’ingimbi n’abangavu cyari cyarahejwe muri iyi gahunda. Nk’ uko MINISANTE ibitangaza, gahunda yo kugeza inkingo za Covid-19 ku ngimbi n’abangavu, ni ukuvuga kuva ku bafite imyaka 12 izatangira kuri uyu wa Kabiri, itangirizwe  mu Mujyu wa Kigali. Uko izagenda igezwa mu tundi turere Minisiteri y’Ubuzinma izakomeza kubimenyekanisha. Itangazo rya MINISANTE rishimangira  ko mu rwego rwo gukomeza…

SOMA INKURU

Abadepite batabarije abaturarwanda ku izamuka ry’ibiciro rya hato na hato

Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye Banki Nkuru y’u Rwanda kugira icyo ikora ku izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye bikenerwa na benshi ariko Guverineri John Rwangombwa avuga ko nta kibazo gihari. Abadepite bagaragaje ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021. Bagaragaje ko mu byahenze harimo ibiribwa, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi. Senateri Mugisha Alexis yavuze ko mu nshingano z’ibanze za Banki Nkuru y’Igihugu harimo kubungabunga ubusugire bw’ibiciro ku masoko ariko kuri ubu bikaba bihindagurika cyane. Ati “Nyuma y’ukwezi kumwe usubira ku isoko ugasanga ibiciro byahindaguritse by’umwihariko iby’ibiribwa bikoreshwa kenshi,…

SOMA INKURU

Iyangirika ry’umuhanda Huye-Nyamagabe intandaro y’urupfu rw’abantu babiri

Ikamyo ya rukururana yaturukaga i Nyamagabe yerekeza i Huye yaguye mu iteme ririmo gusanwa ku mugezi wa Nkungu, abari bayirimo barapfa. Iteme ryo ku mugezi wa Nkungu utandukanya imirenge ya Gasaka na Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, ryacitse mu minsi yashize, bituma umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe utaba nyabagendwa. Icyakora mu gihe ririmo gusanwa, habaye hakozwe agahanda ko kuba kifashishwa n’imodoka, ariko iyi kamyo yaraye iguye aho abasana umuhanda bacukuye, bagatangira no kubaka iteme bundi bushya. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, yatangarije Kigali Today ko iyo kamyo…

SOMA INKURU

Icyo guverineri Gasana yasabye abaturage ayoboye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel  Gasana, arasaba abahinzi n’aborozi kubana neza batabangamiranye ahubwo bakuzuzanya, umworozi agaha umuhinzi amata n’ifumbire undi akamuha ibisigazwa by’imyaka bikagaburirwa amatungo. Yabibasabiye mu muganda wo kurwanya amapfa wabereye mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, aho abahinzi bijujutiye konesherezwa n’aborozi. Guverineri Gasana avuga ko ubworozi bugezweho ari ubukorwa aborozi bagaburira amatungo yabo, aho kuyazerereza cyangwa kwizera ko ubwatsi buri mu rwuri buzayahaza. Avuga ko ubuhinzi bugezweho ari ubukoreshwa ifumbire mborera n’imvaruganda, kuko aribwo birushaho gutanga umusaruro. Asaba abahinzi n’aborozi kubana neza bagafashanya mu bikorwa byabo, bahanahana ibikomoka…

SOMA INKURU

Minisitire w’ubuzima wa Kenya yatunguwe n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu guhashya malariya

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe akaba ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya Malaria avuga ko ibihugu byo mu karere bikwiriye gutahiriza umugozi umwe mu rugamba rwo guhashya iyi ndwara. Minisitiri Kagwe yashimye uburyo abajyanama b’ubuzima bafatanya n’abakozi ku bigo nderabuzima gushakisha aho imibu iterera amagi ngo hafatwe ingamba zo kuyirinda hakiri kare. Yavuze ko ibi bikorwa abajyanama b’ubuzima bakora ari indashyikirwa kuko bifasha igihugu mu kuzigama amafaranga menshi yakabaye agenda mu bikorwa byo kuvuza abarwayi…

SOMA INKURU

Sudani: Ibintu bikomeje guhindura isura, abaturage baricwa bamagana ubutegetsi

Abantu bagera kuri 15 bishwe barashwe, abandi barakomereka ubwo ibihumbi by’abaturage biraraga mu mihanda kuri uyu wa Gatatu bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu kwezi gushize muri Sudani. Abigaragambyaga baririmbaga bikiranya bati “ntidushaka ubutegetsi bwa gisirikare.” Nibura abantu 39 bamaze kwicwa mu Mujyi wa Khartoum by’umwihariko mu turere two mu majyaruguru mu myigaragambyo yabaye kuva igisirikare cyafata ubutegetsi. Abandi amagana barakomeretse nk’uko byatangajwe n’ihuriro ry’abaganga baharanira demokarasi. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko imyigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru nubwo imirongo ya telefoni yari yafunzwe ndetse serivisi za internet zikaba zidakora…

SOMA INKURU

Kigali: Gupima no gukingira Covid-19 byatangiye gukorerwa ahahurira abantu benshi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 16 hatangijwe igikorwa cyo gukingira COVID-19 kirimo kubera muri za gare zinyuranye zo mu Mujyi wa Kigali kikaba cyatangiriye muri gare ya Nyabugogo.   Iyi gahunda biteganyijwe ko ikorerwa muri gare zose zo mu mujyi wa Kigali aho abagenzi bategera imodoka ari zo gare ya Nyabugogo, Nyarugenge (DownTown), Kimironko, Remera na Nyanza. Gahunda ni  ‘Ikingize utegereje bisi’ . Nkuko byatangajwe kuri twitter ya RBC harimo gutangwa doze ya mbere n’iya kabiri ku bantu bose bafite imyaka 18 kuzamura…

SOMA INKURU