Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko udashaka kwikingiza ari uburenganzira bwe ariko ko nta burenganzira afite bwo gushyira abandi mu byago. Ati “Umuntu afite uburenganzira bwo kutikingiza ariko ntabwo afite uburenganzira bwo kwanduza abandi, nta n’ubwo afite uburenganzira bwo kwiyahura kuko Leta ifite inshingano zo kurengera wa wundi wahitamo icyamugirira nabi, ikamugira inama yo kugira ngo yikingize arengera abandi na we yirinde.” Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibikorwa byo gukingira biri kugenda neza, asaba abaturage kurushaho kubyitabira. Minisitiri…
SOMA INKURUYear: 2021
Omicron yageze henshi ahubwo ntibiramenyekana -Dr Tedros
Ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron bumaze kugaragara mu bihugu bigera kuri 77 ku Isi, ariko hari ubwoba ko bushobora kuba bwarageze mu bindi bihugu byinshi, ariko ntibumenyekane kubera ibipimo bicye. Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS” Dr Tedros Ghebreyesus, yavuze ko ibihugu bikwiye gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Ati “Mu by’ukuri, tumaze kubona ko kwirengagiza iyi virus bitugiraho ingaruka. Nubwo Omicron idatuma umuntu aremba cyane, mu gihe umubare w’abayandura warushaho kwiyongera byagira ingaruka ku nzego z’ubuzima.” Kugera ubu ibihugu byinshi birimo u Butaliyani,…
SOMA INKURUSudani y’Epfo ntikozwa ibyo ishinjwa mu gufasha abarwanya ubutegetsi muri Ethiopia
Sudani y’Epfo yahakanye ibyo ishinjwa by’uko itera inkunga umutwe wa TPLF ushaka guhirika ubutegetsi bwa Ethiopia, ivuga ko n’igisirikare cyayo kidafite intwaro zihagije bityo ko itabona izo guha umutwe w’intangondwa urwanya igihugu cy’igituranyi. Ibi byatangajwe na Minisitiri ushinjwe itumanaho muri Sudani y’Epfo, Michael Makuei, nyuma y’uko mu mpera za Ugushyingo ibitangazamakuru byo muri Ethiopia byashyiraga mu majwi iki gihugu ndetse na Sudani nk’ibya mbere bifasha TPLF bitewe inkunga n’ibihugu by’amahanga. Makuei yavuguruje aya makuru avuga ko Perezida Salva Kiir atashyigikira abarwanya Guverinoma ya Ethiopia n’abaturage bayo kuko babaye hafi igihugu…
SOMA INKURUUbwoko bushya bwa covid-19 “Omicron” buhangayikishije isi bwagaragaye mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batandatu basanzwemo ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron, nyuma yo gusuzuma byimbitse abagenzi binjira mu gihugu. Abasanzwemo ubu bwoko ni abagenzi ndetse n’abahuye nabo. Ubwoko bwa Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo uyu mwaka, amakuru akavuga ko bwihinduranya cyane ku buryo hari impungenge z’ubushobozi bwabwo mu bijyanye no kwandura vuba. Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bari hejuru y’imyaka 12, gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingira kuko ari bwo buryo burambye mu kwirinda ubu bwoko bushya bwa Covid-19. Kugeza ubu, abamaze guhabwa dose ya…
SOMA INKURUUrubyiruko rusaga 500 mu itorero ry’iminsi umunani
Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yahamagariye urubyiruko gukomeza kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda kandi bitabira gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere ry’Igihugu. Ibi byatangarijwe mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera, aho urubyiruko rusaga 550 batangira Itorero ry’inkomezamihigo. Urubyiruko ruhagarariye abandi baherutse gutorwa mu nzego z’urubyiruko baturutse mu turere 30 tw’Igihugu, nibo batangiye Itorero ry’inkomezamihigo mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera. Ni itorero ry’iminsi 8 ryateguwe na Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ifatanyije na Minisiteri y’Ubumwe by’Abanyarwanda n’inshingano y’uburere Mboneragihugu, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bafite ishingano yo gutoza urubyiruko hagamijwe gufasha…
SOMA INKURUIbyasabwe Njyanama y’akarere ka Gisagara
Ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi ibiri waberaga mu karere ka Muhanga, wigiraga hamwe ibigomba kwitabwaho mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yibukije abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere ka Gisagara ko bagomba kwirinda ibyatuma batagera ku byo bemereye abaturage. Yagize ati “Mufite amahirwe menshi mu kuba mwaragiriwe icyizere n’abaturage bakabatuma kubakorera. Aya mahirwe mufite si aya buri wese ahubwo ni uko mubifitiye ubushobozi. Muyakoreshe mugamije gusimbuka ibizashaka kubabuza kugera kubyo mwatumwe n’abaturage kugira ngo mubashe kubavana mu bukene. Nimubikora muzaba mubashije kubibagezaho…
SOMA INKURUU Rwanda ntirukozwa abamagana Johnston Busingye nk’uruhagarariye mu Bwongereza
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitangazamakuru n’abadepite bakomeje gusaba ko Johnston Busingye wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda atemerwa nka Ambasaderi warwo mu Bwongereza kubera uruhare yagize mu ifatwa rya Paul Rusesabagina. Muri Nzeri 2021 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ubutabera yagizwe Ambasaderi mu Bwongereza. Nyuma y’amezi asaga ane ibi bitangajwe, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, Chris Bryant, yasabye ko Guverinoma y’iki gihugu itakwemera kwakira Busingye nka Ambasaderi uhagarariye u Rwanda ngo kuko yagize uruhare mu ‘ishimutwa’ rya…
SOMA INKURUU Burusiya bukomeje kotswa igitutu n’amahanga
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Burusiya kuvana ingabo zabwo ku mupaka wa Ukraine cyangwa bugafatirwa ibihano bikakaye n’ibihugu by’ibihangange bibarizwa muri G7. Ibyo gufatira ibihano u Burusiya byatangajwe n’umuyobozi wari uhagarariye Amerika mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu byo muri G7 birimo Amerika, Canada, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani ndetse n’u Buyapani. Aba ba minisitiri bavuze ko intero ari imwe ku kurengera Ukraine imaze igihe iterwa ubwoba n’u Burusiya bwashyize ingabo zirenga ibihumbi 100 hafi y’umupaka uhuza ibi bihugu byombi nyuma y’uko isabye…
SOMA INKURUAbanyamabanga nshingwabikorwa 92 b’utugali bashyikirijwe mudasobwa
Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, mu murenge wa Kitabi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashyikirije mudasobwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 92 tugize akarere ka Nyamagabe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masagara mu Murenge wa Musange, Gatete Emmanuel yavuze ko izo mudasobwa zigiye kubafasha kwihutisha serivisi batanga. Ati “Ubundi twandikaga mu makarine, ariko ubu ngubu icyo bigiye kudufasha bigiye gutuma abaturage bacu tubaha serivisi zitandukanye haba mu kurangiza imanza kuko dusigaye tuzirangiza hifashishijwe ikoranabuhanga. Tukaba dushima ubuyobozi bw’Igihugu bwatugeneye mudasobwa nk’igikoresho cy’akazi.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamugali mu…
SOMA INKURUUbuhamya bw’abafite virusi itera SIDA bahinduye ubuzima
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga mu Mujyi wa Kigali kuri virusi itera SIDA buzamara igihe cy’amezi atatu kuri uyu gatanu tariki 10 Ukuboza 2021, bamwe mu bagize Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA “RRP+” batangaza intambwe bagezeho babikesha gufata imiti neza no kumva inama z’abaganga. Abafite virusi itera SIDA icyizere cy’ubuzima ni cyose Mujawayezu Cecille wiyemerera ko yahoze ari indaya ahahoze ari Sodoma ubu ni Marembo ya 2 akaza kwanduriramo virusi itera SIDA, yemeza ko ubu ameze neza kandi yahinduye ubuzima, ndetse agira uruhare mu bukangurambaga bwo gufasha abari mu buzima nk’ubwo…
SOMA INKURU