Musanze: Umukecuru w’imyaka 87 yishwe urw’agashinyaguro


Umukecuru witwa Nyirabikari Thérèse w’imyaka 87 wo mu mudugudu wo Mubwiza, akagari ka Bukinanyana, mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze yitabye Imana nyuma yo gukubitwa akanatwikwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021, ahagana saa saba z’ijoro nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu mukecuru Nyirabikari yakubiswe akanatwika mu maso no ku mubiri akajugunywa hafi y’aho atuye.

Umuhungu we babana mu nzu witwa Ngizwenimana w’imyaka 31, niwe wamusanze hafi y’urugo rwabo. Yahise atabaza kuko uyu mukecuru atari yagashizemo umwuka ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa ariho yaguye akigezwayo.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Community Policing, mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police, CIP, Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu Polisi yamaze guta muri yombi abantu batatu bakekwaho kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Kugeza ubu hamaze gufatwa abantu batatu bakekwa, bashyikirijwe Ubugenzacyaha RIB Sitasiyo ya Cyuve ngo bakorweho iperereza hamenyekane uruhare rwabo mu byabaye. Polisi irakomeza kubikurikirana kugira ngo abigizemo uruhare bose bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”

CIP Ndayisenga yakomeje asaba abaturage kwirinda ibyaha n’amakimbirane no gutanga amakuru hakiri kare kuko Polisi itazihanganira abagerageza kubikora.

Ati “Tuributsa abaturage kwirinda ibyaha, amakimbirane n’ibindi bihungabanya umutekano kandi Polisi ntizihanganira abakora ibyaha, turasaba kandi abaturage ubufatanye mu kubirwanya batanga amakuru kubahunganya ituze n’umudendezo wabo.”

Mu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi ngo bakorweho iperereza harimo n’umuhungu wanNyakwigendera babanaga mu rugo.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.