Omicron yageze henshi ahubwo ntibiramenyekana -Dr Tedros


Ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron bumaze kugaragara mu bihugu bigera kuri 77 ku Isi, ariko hari ubwoba ko bushobora kuba bwarageze mu bindi bihugu byinshi, ariko ntibumenyekane kubera ibipimo bicye.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS” Dr Tedros Ghebreyesus, yavuze ko ibihugu bikwiye gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Mu by’ukuri, tumaze kubona ko kwirengagiza iyi virus bitugiraho ingaruka. Nubwo Omicron idatuma umuntu aremba cyane, mu gihe umubare w’abayandura warushaho kwiyongera byagira ingaruka ku nzego z’ubuzima.”

Kugera ubu ibihugu byinshi birimo u Butaliyani, u Bwongereza, u Buholandi n’ibindi byinshi byamaze gushyiraho ingamba zigamije kwirinda ubu bwoko, nk’aho mu Bwongereza, Omicron igize 3% by’abantu bose bari kwandura Covid-19, bigakekwa ko uyu mubare ushobora kwiyongera.

Dr. Tedros yongeye kuburira ibihugu bikize, abisaba gukwirakwiza inkingo kuri bose, na cyane ko byamaze kugaragara ko urukingo rushimangira rushobora kugira uruhare mu kugabanya ubukana bwa Omicron.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.