Minisitiri Gatabazi yaciye amarenga ku bitegereje abanze kwikingiza covid-19


Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko udashaka kwikingiza ari uburenganzira bwe ariko ko nta burenganzira afite bwo gushyira abandi mu byago.

Ati “Umuntu afite uburenganzira bwo kutikingiza ariko ntabwo afite uburenganzira bwo kwanduza abandi, nta n’ubwo afite uburenganzira bwo kwiyahura kuko Leta ifite inshingano zo kurengera wa wundi wahitamo icyamugirira nabi, ikamugira inama yo kugira ngo yikingize arengera abandi na we yirinde.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibikorwa byo gukingira biri kugenda neza, asaba abaturage kurushaho kubyitabira.

Minisitiri Gatabazi yabaye nk’uca  amarenga ko mu minsi iri imbere hari ibikorwa bimwe na bimwe abantu bazajya bemererwa kujyamo ari uko bikingije.

Ati “Niba mu minsi iri imbere tuvuze ngo kuza mu misa, mu rusengero, umuntu agomba kuba akingiye, kubera ko Leta yamaze kugaragaza ko ifite ubushobozi bwo gukingira abantu mu mujyi wa Kigali bikaba byarakozwe, nta mpamvu utasaba urukingo. Wa muntu udakingiye uje gusenga, uje mu bukwe, uje mu kazi ashobora kwanduza wa wundi ukingiye kandi atabuze urukingo.”

Nko ku bakozi ba Leta, ibyumweru bibiri byari byatanzwe ngo bose babe bakingiwe byarangiye.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta idashobora gushyira imbaraga mu gushaka inkingo, ngo nizihagera abantu bange kuzifata.

Ati “Ntabwo inkingo zaba zihari ngo abantu bange kuzikingiza noneho tuzashyire abikingije ku byago byo kwanduzwa na wa wundi utarikingije. Uzagaragaza ko yabuze urukingo nitwe tuzaba dufite ikosa, niyo mpamvu mu baturage aho inkingo zabonetse, tubasaba kuza kwikingiza ejo n’ejo bundi nitubabwira ngo mugomba kujya aha n’aha mwikingije, bitazababera imbogamizi.”

Kugeza ubu hejuru ya 30% by’abanyarwanda bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19, intego akaba ari ugukingira nibura 70% bitarenze 2022.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.