Ihohoterwa ribera mu bipangu rikagirwa ubwiru riramaganwa


Umuryango uharanira iterambere ridaheza no kurinda abanyantege nke ihohoterwa, ‘Federation Handicap International  “Humanity&Inclusion” utangaza  ko mu bipangu by’abifite hakorerwa ihohoterwa rikabije ntibimenyekane, bitewe n’uko haba ari mu bipangu ibintu byose bigahora mu bwiru.

Uyu muryango uvuga ko wifatanyije n’inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera mu bukangurambaga bw’iminsi 16 burimo gukorerwa hirya no hino mu gihugu, bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’impamvu ziritera.

Umukozi wa Federation ‘Handicap International’ witwa Umurungi Chantal avuga ko n’ubwo intego y’ubukangurambaga isaba buri wese kudaceceka mu gihe akorewe ihohoterwa cyangwa abonye aho rikorerwa, nta buryo abari mu bipangu by’ingo z’abifite bashobora gusohoka cyangwa gusakuza ngo abantu bamenye ko barimo guhohoterwa.

Ati “Mu ngo zifite ubushobozi, ihohoterwa rikorerwa mu miryango ntabwo rivugwa kubera icyubahiro cya ba nyirazo, ugasanga ni ihohoterwa ryaheze mu bipangu ridashobora gusohoka, ibipangu bibuza inshuti z’umuryango n’abashinzwe umugoroba w’umuryango kwinjiramo, ndetse n’ababirimo bibabuza kujya guterana n’abandi”.

‘Federation Handicap International’ ivuga ko mu mirenge itandatu ikoreramo y’uturere twa Rutsiro na Gasabo hamaze kuboneka abakorewe ihohoterwa bagera ku 3,954 kuva mu myaka ine ishize, barimo abagore 2,304 n’abagabo 1,650.

Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) yateganyije ko kuva tariki 22 Ugushyingo- 17 Ukuboza 2021 abagize Komite mpuzabikorwa z’Urwego rw’Ubutabera mu turere, bazajya bafata igihe cyo kuganira ku bibazo by’ihohoterwa(cyane cyane iryo gusambanya abana) ndetse n’ibiyobyabwenge.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.