Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko nubwo imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 ikomeje kwiyongera, hakiyongeraho ubwoko bushya bwa Omicron bwamaze kugera muri Amerika, nta kizatuma Guma mu Rugo isubizwaho.
Ibi Biden yabitangaje nyuma y’uko ibipimo bigaragaza ko Abanyamerika bandura Covid-19 baziyongera mu bihe by’iminsi mikuru yo gusoza umwaka.
Ibi bikaba bishobora kugirwamo uruhare rufatika n’ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron, bivugwa ko bwihinduranya cyane bityo bukagira ubushobozi bwo kwandura vuba.
Byatumye bamwe mu Banyamerika bagira impungenge ko ingamba zikomeye nka Guma mu Rugo zishobora gusubizwaho, nk’uko byagenze mu bihugu nka Autriche.
Perezida Biden yakuyeho izo mpungenge, avuga ko mu guhangana na Covid-19, hazakoreshwa ubundi buryo butari Guma mu Rugo.
Ati “Tuzahangana na Covid-19 tudafunze ibikorwa cyangwa ngo dushyireho Guma mu Rugo. Tuzakoresha gahunda z’ikingira, gutanga inkingo zishimangira ndetse no kongera ibikorwa byo gupima ubwandu bwa Covid-19. Tuzakoresha siyansi ndetse no kwihutisha ibikorwa dukora.”
Uyu muyobozi yashimangiye ko ibikorwa by’amashuri bizakomeza gukora, avuga ko ibipimo byifashishwa mu gupima Covid-19 bishobora kuzajya bitangirwa ubuntu ndetse n’ibikorwa byo gutanga inkingo zishimangira bikoroshywa.
Icyakora abakurikirana ibya politiki ya Amerika bemeza ko uyu mugabo nta yandi mahitamo afite kuko kugarura ingamba zikakaye nka Guma mu Rugo bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane ku ishyaka rye ry’Aba-démocrates mu matora y’abadepite n’abasenateri ategerejwe mu mwaka utaha.
Perezida Biden kandi ngo ari gutinya ko ingamba izo ari zo zose yafata zigahungabanya ubukungu bwa Amerika bukiyubaka nyuma yo kuzahazwa na Covid-19, zarushaho kugabanya igikundiro afite mu Banyamerika gisanzwe kiri hasi cyane nyuma y’ibyo bamwe bita amarorerwa yakoreye muri Afghanistan, ubwo yavanagayo ingabo za Amerika mu buryo butanyuze benshi, agasiga igihugu mu maboko y’Aba-Taliban.
Biden arabizi neza ko amakosa ye ari inyungu za Donald Trump yasimbuye, bivugwa ko ari gukora ibishoboka byose ku buryo yagaruka ku butegetsi mu matora ya 2024, kandi ibi bikazagirwamo uruhare n’imyitwarire ya Perezida Biden.
Kugeza ubu, 59% by’Abanyamerika ni bo bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye, mu gihe abagera kuri 71% nibura bamaze guhabwa urukingo rumwe.
Amerika imaze gupfusha abaturage barenga ibihumbi 800 kubera Covid-19, ari nacyo gihugu gifite umubare uri hejuru kurusha ibindi ku Isi.
ubwanditsi@umuringanews.com