Inama Ngarukamwaka y’Umushyikirano byemejwe ko izaba mu Ukuboza 2021, bikaba biteganyijwe ko iyi nama izabera mu nyubako ya Kigali Convention Centre ku wa 20-21 Ukuboza 2021.
Iyi nama isubukuwe nyuma y’uko iyo mu mwaka wa 2020 yasubitswe biturutse ku bwiyongere bwa COVID-19 bwari mu gihugu.
Inama y’Umushyikirano ya 2021 izitabirwa n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu bihugu by’amahanga, abanyamakuru n’abandi.
Mu bindi bikorwa biteganyijwe muri uyu Mushyikirano, ni uko abayobozi bakuru mu nzego za Leta bazasinya Imihigo.
Inama y’Umushyikirano igiye kuba mu gihe umwaka ushize itakozwe. Byari biteganyijwe ko ku nshuro yayo ya 18 yagombaga gutangira tariki 16 Ukuboza 2020, ariko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 yanzuye gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’Igihugu, bituma Inama y’Igihugu y’Umushyikirano isubikwa.
Iyi nama iba buri mwaka ikayoborwa na Perezida wa Repubulika. Ihuriza hamwe abayobozi bo mu nzego z’igihugu zitandukanye, abanyamadini n’abaturage bahagarariye abandi hagamijwe gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu no kungurana ibiterekerezo ku cyerekezo cy’igihugu.
Ubusanzwe Umushyikirano ufatwa nk’urwego rw’umwihariko u Rwanda rwahanze, ugahuza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira ngo barebere hamwe uko igihugu gihagaze n’icyakorwa ngo gikomeze gutera imbere mu cyerekezo cya 2050.
NIYONZIMA Theogene