Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatanze umuburo wo kwirinda ku banyarwanda nyuma y’uko muri Afurika y’Epfo habonetse ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranya.
Ubu bwoko bushya bwiswe B.1.1.529 bwabonetse i Pretoria, gusa hari impungenge ko bwaba batangiye gukwirakwira hirya no hino ku Isi.
Inzobere mu buvuzi bw’ibyorezo zagaragaje ko ubwo bwoko ari bubi cyane mu miterere kandi ko bufite ubushobozi bwo kwihinduranya cyane kurusha ubundi bwoko bwa Covid-19 bwari buhari. Ibyo bivuze ko kubushakira urukingo cyangwa imiti na byo bigoye.
Kuri uyu wa Gatanu muri Afurika y’Epfo hateganyijwe inama y’inzobere z’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), aho ziganira ku buryo ubwo bwoko bushya bwakumirwa hakiri kare.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana abinyujije kuri Twitter, yavuze ko Abanyarwanda basabwa gukaza ubwirinzi nk’uburyo bwiza bwo guhangana n’ubwoko bushya bwagaragaye.
Yagize ati “Ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranyije cyane bwatangiye kugaragara mu majyepfo ya Afurika buzwi nka B.1.1.529, bushobora kuba bwandura cyane kurusha Delta. Dore uko twakwirinda Coronavirus: Kwikingiza, kwambara agapfukamunwa, gukaraba no kwipimisha”.
Kugeza kuri uyu wa Kane, abanyarwanda basaga miliyoni 5.8 bari bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo mu gihe abasaga miliyoni 3.1 bahawe doze ebyiri.
ubwanditsi@umuringanews.com