Ikibazo cyagarutsweho mu nama Nkuru y’Igihugu y’abana ya 15


Mu nama Nkuru y’Igihugu y’abana ya 15, abana basabye inzego zitandukanye kongera imbaraga mu kurwanya amakimbirane yo mu miryango no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana kuko ngo ari intandaro y’ibibazo bikomeye bibangamiye ejo habo heza.

Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ni kimwe mu biza ku isonga mu bibangamiye uburere n’ahazaza heza h’umwana, nk’uko ababyeyi ubwabo babigaragaza.

Abana basobanura ko byinshi mu bibazo biri mu miryango yabo binabakurikirana kugeza bamwe bigiriye mu buzima bwo ku muhanda.

Abashoboye kwiga na bwo ngo bakomeza kugira ibibazo by’imitekerereze ari yo mpamvu basaba inzego bireba kugira icyo zikora kugira ngo bidakomeza kubangamira ahazaza habo.

Abana bishimira ko nama Nkuru y’Igihugu y’Abana yababereye umuyoboro wo gutanga ibitekerezo kuri gahunda z’igihugu by’umwihariko kuri politiki n’amategeko bireba abana.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, ifitanye isano n’uruhare rw’umuryango mugari, ubuyobozi, mu gutegura ahazaza h’umwana.

Padiri Dr Fidele Dushimimana uherutse gushyira ahagaragara igitabo yise ”Kura ujye ejuru”, ashimangira ko ababyeyi bakwiye kwitwararika ku burere bw’umwana by’umwihariko kugeza myaka 3 ibanza.

Ati “Umwana ufite imyaka 3 yagombye kuba afite umusingi w’uko azaba ejo: nko mu mwaka wa mbere ababyeyi bakamwitaho bakamuha urukundo kuko cya cyizere bamuha muri uwo mwaka wa mbere ni cyo azamukiraho agashyiraho uruhare rwe, urumva rero kugira ngo ibyo bigerweho ni uko ababyeyi baba bumvikana.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette we yagaragaje ko igihugu gukora uko gishoboye kigashyiraho politiki n’icyerekezo birengera umwana, harimo kumurinda ihohoterwa, no guhana abo ryagaragayeho. Yasabye abana na bo kutemera icyo aricyo cyose cyakwangiza ahazaza habo.

Ati “Ni ngombwa ko mutangira kwibaza ngo ni iki nkunda kwiga? Ni iki nkunda gukora kurusha ikindi? Byamfasha gute gukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda? Byamfasha kugera aho u Rwanda twifuza gute? Ni he nashyira ingufu kurushaho kugira ngo nzabigereho? Kwibaza ibibazo nk’ibi bizabafasha kugera ku ntego zanyu no kugera ku Rwanda twifuza.”

Iyi nama nkuru y’igihugu y’abana ibaye ku nshuro ya 15 yitabiriwe n’abana 100 bahagarariye abandi, ikaba yahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: Ejo ni Njye.

Source: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.